Menya byinshi ku munyamideli Jay wakuranye inzozi zo gukina Basket yisanga amurika imideli

NKUSI Jean de Dieu uzwi nka Jay umunyamideli mpuzamahanga w’Umunyarwanda afite imyaka 25, yinjiye mu mwuga wo kwerekana imideli  mu mwaka wa 2013 akaba yaragiye agaragara mu bitaramo byo ku murika imideli bitandukanye ndetse no ku byapa by’am sosiyete atandukanye.

Jay ntiyigeze agira inzozi zo kuzaba umunyamideli kuko yikiniraga Basketball gusa ngo abantu benshi bakamubwira ko yavamo umumodel mwiza, ni uko yaje gufata icyemezo cyo kujya muri Casting kwa Daddy de Maximo ubwo hari hakenewe abantu ijana amahirwe ntiyamuhira ariko Daddy amuha amahirwe yo gukomeza gukorana imyitozo n’abandi. Nyuma y’amezi abiri gusa Daddy de Maximo yahisemo abantu 20 yagombaga gukoresha uyu musore yaje kubabonekamo nubwo atari yatsinze casting y’abantu ijana.


Mu mwaka wa 2015 nibwo yatangiye gushyiramo imbaraga cyane ko yaramaze kubona ko ari ibintu bye. Kugeza ubu akaba abarizwa muri Agency ya mbere muri Easter Africa ikorera Kampala usibye iyo, hari n’izindi bari kuvugana atashatse kudutangariza kuko ibiganiro bitararangira kandi ngo kuri we arashaka kubikora nk’umwuga akaba ariko kazi konyine akora.

Jay twamubajije urwego ari kubonaho fashion mu Rwanda agereranyije n’imyaka yashize, nawe adusubiza muri aya magambo “ uko twatangiye n’ubu harimo intera si nini cyane ariko irimo kuko abantu basigaye babyumva kurusha uko babyumvaga mbere, mbere ntabwo biyumvishaga ko umuntu ashobora kuba yabikora nk’umwuga ngo bimuhembe babijyagamo for fun.So ubu  rero ntago ariko bikimeze cyereka wenda ubitangira ariko njyewe ubu ikintu cyose ngiyemo ndishyurwa intera irimo ariko turacyafite urugendo rurerure”

Ni kenshi abanyamideli bashishwa ubwibone no kudasabana n’inshuti zabo bikaba akarusho mu itangazamakuru ariko we arabihakana.“ Njye suko mbibona ahubwo biterwa n’ikintu muba mwapanze ngo kibahuze, guhura ndumva nta bantu bari bankenera ngo bambure inshuro nyinshi iyo abantu bampamagaye ngo tubonane turabonana”

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bakurikirana Fashion biganjemo igitsina gore wumva bakunda cyane uyu musore, ntago yagombaga kuducika tutamubajije uburyo abana n’ugukundwa n’abakobwa batari bacye, “ Eeehh Sha n’ibintu bisanzwe mba mbona nyine ari ibintu bisanzwe birahongaho”

Image result for Umunyamideli NKUSI Jean de Dieu uzwi nka Jay

Jay utazabona na rimwe atambaye isaha kuko ari kimwe mu bintu adashobora kugenda atambaye, ngo afite gahunda ndende kuko arashaka gukora ku rwego rw’Isi yose usibye kandi kuba akorana na Agency zitandukanye nawe afite company ikora ibintu bijyanye na Fashion ndetse no kwamamaza nubwo itaratera imbere cyane ariko abona mu myaka iri mbere bazaba bageze kure campany izaba imaze kuba nini cyane.

REMERA Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *