Menya Arnold Schwarzenegger ufatanya gukina film na Politike

Arnold Schwarzenegger, ni Umukinnyi wa film, akaba icyamamare muri siporo bita bodybuilding cyangwa se kubaka umubiri, ndetse akaba yarigeze no kuyobora Leta ya California muri leta zunze ubumwe z’America.

Image result for arnold schwarzenegger

Incamake ku buzima bwe

Yavukiye i Thal Bei Graz mu ntara ya Styrie mu gihugu cya Autriche mu mwaka wa 1947. Ni igihangange mu mukino wa Film na Politic.

Yamenyekanye muri Film zinyuranye zakunzwe nka Terminator, Conan le Barbare n’izindi.Yahawe ubwenegihugu bw’abanyamerika mu mwaka w’1983, ndetse za no kuyobora intara ya Californiya mu mwaka wa 2003.

Related image

Arnold Schwarzenegger mu mwaka wa 2016 yanatangaje ko yifuza kuzayobora Leta zunze Ubumwe za Amerika agasimbura Barack Obama, gusa ntibyamuhiriye kuko uwo mwanya yasimbuwe na Perezida Donald Trump ikindi afite intambamyi kuko hari itegeko ribuza ba kavamahanga kuyobora icyo gihug.

Schwarzenegger ufite umubyima utangaje,yatangiye kubaka umubiri akora imirimo ngororangingo no guterura ibyuma.Afite imyaka 20 y’amavuko nibwo yatangiye kwegukana ibihembo binyuranye birimo Mr. Universe,Mr. Olympia no kurwego rw’isi yegukana Hollywood.

Related imageSchwarzenegger yashyingiwe na  Maria Shriver wo mu muryango w’uwigeze kuyobora Amerika President John F. Kennedy  batandukana mu mwaka  2011 nyuma yo kumenyekana ko yabyaranye n’undi mugore bwihishwa.Afite abana batanu,abahungu batatu n’abakobwa 2.

Image result for arnold schwarzenegger childrenAvuga ko igihe abantu baguciye intege bakubwira ko icyo ushaka kugeraho kidashoboka nawe ukabumvira, hari igihe uba wibujije amahirwe ubuzima bwawe bwose.

Ni muri kimwe mu biganiro Schwarzenegger ajya ageza ku bantu, cyane cyane urubyiruko agamije kubafasha kugera ku nzozi zabo nta gucika intege.

Mu kiganiro cye, Schwarzenegger aterura agira ati “Ni kangahe abantu bakubwira ngo ibi ntiwabishobora, biriya ntiwabivamo, kuko nta wundi muntu urabibasha kugeza ubu?

Ngaho nimwibaze iyo Bill Gates aza gucika intege bamubwiye ko ibyo yatekerezaga bitari gushoboka?

Njye nkunda iyo abantu bambwiye ngo ibyo nta muntu n’umwe urabishobora, kuko iyo mbikoze nkabigeraho, biba bivuze ko ari njye ubaye uwa mbere kubishobora.

Ndibuka mbwira ababyeyi banjye muri Autriche ko nshaka kuba indashyikirwa muri bodybuilding, ntibabyumvaga. Bo bumvaga nzaba umupolisi nka data, cyangwa se umuhanzi nkabyara abana batabarika. Ariko narimfite ibindi bitekerezo muri njyewe, intego yanjye yari ukuba jyewe wa jyenyine.

Narimfite intego yo kugira inzozi ngari n’ibitekerezo byagutse, ariko abandi bati wowe warasaze, bati niba ushaka kuba indashyikirwa wagiye mu magare, umupira w’amaguru cyangwa gusiganwa muri neige ko ari byo abanya autriche bashoboye?

Ariko nabimye amatwi, kuko nashakaga kuba indashyikirwa mur bodybuilding bikampesha inzira yo kujya muri America nkatangira gukina film nanjye nkakorera amamiliyoni y’amadolari. Namwe rero ntimukite ku bababwira ko ibi n’ibi mutabishobora.

Image result for arnold schwarzenegger

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *