Menya amazina 7 nyayo ya filme nka Titanic n’ibiganiro ba nyirabyo bategetswe guhindurira amazina ku mbaraga

Hari igihe umuntu yiremera igikorwa cyangwa igihangano ariko cyaragaragara nk’igifitite igisobanuro gikomeye kuri rubanda, abakiremye bagategekwa gukurikiza amategeko bahawe n’abandi.Uyu munsi Celebzmagazine.com yabazaniye urutonde rwa’amafilime ndetse n’ibiganiro bica kuri TV, byamamaye ku mazina ba nyirabyo  batahisemo kubyita kuko ayabo yatewe umugongo.

No 7: Drop Dead Gorgorous (1999)

 Izina rya mbere: Dairy Queens: Yari komedi y’abirabura yari iteganyirijwe izina rya Dairy Queens. Gusa ikigo cyacuruzaga ibyo kurya na cyo cyari gifite iri zina, nticyishimiye kwitiranwa na Film bituma abagikuriye babyivangamo. Byarangiye batanze izina bahitiyemo abashakaga gukora iyo komedy bababa iryitwa Drop Dead Gorgeous.

No 6: American Pie (1999)

Izina rya mbere: Teenage Sex Comedy: yari filme ishimishije gusa abantu bamwe na bamwe ntibayikunze kubera ibyagaragaraga mu mashusho yayo. Adam Herz wayanditse, yayijyanye muri studiyo bamubwira ko agomba guhindura amazina yayo bakayikora yabihinduye American Pie.

No 5: Pulp Fiction (1994)

Izina rya mbere: Black Mask: iyi yari film ishingiye ku makosa y’abashinzwe umutekano. Inkuru yayo bwa mbere yanyuze mu kinyamakuru yitwa Black Mask, nkuko izina ryayo rya mbere yuko ikorwa. Mu gusohorwa yamamajwe nka Pulp bituma abantu batafa izina ritari iry’ukuri, irya mbere ryibagirana rityo.

No 4: Friends (1994-2004)

Izina rya mbere: Six of One: Ni umukino usetsa wagize aamazina menshi cyane atandukanye kuburyo yiswe amazina nka; Friends Like Us, Across The Hall, Insomnia Café nandi atandukanye.Ubu biragoye kubona ikiganiro kigira amazina nkayo.

No 3: Pretty Woman

Izina rya mbere: 3000: wari umukino wo kwerekana ibibera mu ishuli ndetse n’imibonanao mpuzabitsina. Uyu mukino bwa mbere witwaga 3000-bisobanuye amafaranga umukinyi (Edward) Richald Gere, yatakazaga kuri (Vivian) Julia Roberts mu gihe kingana n’icymweru. Ibi byaje guhindura isura ubwo umukino wahindukaga ukazamo inijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibikorwa by’intekerezo bitabaho.

No 2: Goodfellas (1990)

Izina ryambere: Wiseguy: iyi yari film yakinwe hagendewe ku gitabo cyitwa Wiseguy ari ryo zina ryahise rihindurya umutwe wa Filmi y’igitabo, gusa ntibyaje gukomeza kuko byaje kuvumburwa ko iryo zina hari abari bararibatanze bakoraga ikiganiro kuri TV 80s bituma ihindurirwa izina. 

No 1: Titanic (1997)

Izina rya mbere: The Ship of Dreams: mu muronko umwe mu myandikire ya filime yo muri 1997 Rose yagize ati”Titanic yahoze yitwa Ship of Dreams(Ubwato bw’inzozi), naniko bwar, byanyabyo niko byari bimeze” gusa yakomeje kwitwa gutyo igihe gito kugeza ubwo rubanda nyamwinshi bahisemo kubyoroshya bakayiha izina rigufi Titanic, iba ihindutse ityo.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *