Menya amateka ya Shahrukh Khan umukinnyi wa film wigaruriye imitima y’abatuye ku isi

Shahrukh Khan ni umukinnyi wa filme w’umuhinde wamenkanye cyane  ndetse anigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa film ku isi.

Related image

Shahrukh Khan yavutse tariki ya 2 Ugushyingo 1965, akaba afite uburebure bwa metero 1.73. Ni umuyoboke w’idini ya Islamu, arubatse; akaba yarashakanye n’uwitwa ’Gauri Khan’ na we utunganya akanakina filme, bakaba bafitanye abana babiri; Umuhungu witwa ’Aryan Khan’ n’umukobwa witwa ’Suhana.

Uyu mukinnyi yavukiye mu muryango uringaniye w’Abayisilamu utuye mu bice by’inkengero z’umurwa mukuru w’u Buhinde, akaba yarize ibijyanye n’ubukungu ndetse n’Itumanaho. Gusa yaje kugenda akina imikino y’amakinamico, ariko nyuma uko yagiye yigaragaza mu mikino y’uruhererekane yagendaga inyura kuri televiziyo, nibwo yakanguriwe kwinjira mu bijyanye na sinema nuko umwuga we wo gukina filime utangira ubwo.

Related image

Yaje kwigaragaza neza muri filime yakinnye ku nshuro ye ya mbere yitwa Deewana mu mwaka wa 1992, ndetse ituma anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza utanga icyizere w’igitsinagabo, nyuma yaho kandi yakomeje guhabwa ibindi bihembo bityo akomeza kuba icyamamare muri Bollywood.

Zimwe muri filime zagiye zerekana ubudahangarwa kuri uyu mukinnyi, harimo izitwa : Baazigar, Darr, Anjaam, Kuch Kuch Hota Hai, Mohabbatein ndetse n’iyitwa La famille Indienne.

’Kuch Kuch Hota Hai [1998]’, ’Darr [1993]’, ’Ra.One [2011]’ , ’Don 2 [2011]’, ’My name is Khan [2010]’, ’Baazigar [1993]’ nizindi.

Shahrukh Khan,Ni umuyoboke w’idini ya Islamu, arubatse; akaba yarashakanye n’uwitwa ’Gauri Khan’ na we utunganya akanakina filme, bakaba bafitanye abana batatu.

Ise yitaabyimana azize uburwayi bwa cancel mu mwaka 1981 hanyuma nyina aza nawe kwitaba Imana nyuma yimyaka icyumi umugabowe apfuye kuko nawe yaje kwitaba nyagasani mu mwaka wa 1991 azize diabete.

Kubera umwuga we wo gukina, kwandika, kuyobora no gutunganya filme byatumye Khan abarirwa mu baherwe, dore ko mu mwaka wa 2013 yayoboye urutonde rw’abakinnyi ba filme bakize ku isi yibitseho akayabo k’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 600.

Shahrukh Khan kandi afite ikibumbano cy’ishusho ye mu nzu ndangamurage y’u Bwongreza iri i Londres mu murwa murwa w’icyo gihugu.

Film Khan yagaragayemo zimaze kwinjiza agera kuri miliyari 10 z’amadolari y’Amerika.

Iyo aheruka gusohora yitwa ’Jaab Tak Hai Jaan (JTHJ) [2012]’, akaba yitegura no gushyira hanze iyitwa ’Chenai Express’ yayobowe na Rohit Shetty.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *