MEKELE : Nyuma gukubitwa na TPLF Leta ya Ethiopia yasabye ko intambara ihagarara

Guverinoma ya Ethiopia yasabye ko intambara ihagarara nyuma y’ aho abarwanyi ba TPLF bigarurira umujyi wa Mekele ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021, inkuru yatangajwe n’ ibinyamakuru bitandukanye bya Leta.

Abasirikare ba Leta ya Ethiopia n’ abayobozi bari bashyizweho na Leta bataye umujyi wa MEKELE kuri izo tariki ahagana saa kumi za nimugoroba nyuma y’ imirwano ikaze yabahuje n’ ingabo za TPLF.

Amakuru atugeraho yemez ko imirongo y’ itumanaho yaciwe muri iyo mirwano ndetse n’ ingabo za Leta zasahuye zinambura ibikoresho by’ imiryango itegamiwe kuri Leta .

Abaturage basanzwe batuye mu mujyi wa Mekele bakiranye umunezero mwinshi abarwanyi ba TPLF ubwo bafataga umujyi.

Mu gihe bimeze bityo, Umuryango Wabibumbye uteganya gukora inama yihutirwa igamije gukemura ikibazo cy’ intambara yibasiye Intara ya Tigre kuva mu Ugushyingo 2020 ubwo  ingabo za Leta ya Ethiopia yigaruriraga aka karere kifuzaga ubwigenge.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *