Meddy yavuye imuzingo inkuru y’urukundo rwe na Mimi

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard (Meddy) nyuma yo gukuraho urujijo akagaragariza abafana umukunzi we witwa Mehfira Mimi,aramuvuga ibigwi ndetse yemeza ko bahujwe n’Imana.

Meddy  n’umukunzi we  Mehfira Mimi.

Ni ikiganiro yagiranye na Igihe TV,kuri uyu wa kabiri taliki 3/9/2019. Meddy yavuye imuzingo inkuru y’urukundo rwe na Mimi,ku ikubitiro  ni uko bamenyanye, nyuma yo gusabwa n’ibyishimo arirekura amuvuga ibigwi ahuriyeho n’umubyeyi.

Ati” Uko Mimi twahuriye…, nashakaga umukobwa ujya muri video hari umusore w’inshuti yanjye utuye i Dalas wambwiye ko hari umukobwa azi ariko atazi neza ko yabyemera. Namusabye kumpa numero ye ya telephone ngo nigeragereze. Araduhuza turamenyana abanza kunanira ambwira ko atabikunda arabyanga ariko ansaba ko yanshakira undi dukorana ndabyanga.Byamaze amezi 4 yaragiye  iwabo muri Ethiopia bagenzi banjye bakansaba gushaka undi ndabyanga, agarutse aranyemerera ntungurwa n’ubuhanga yagaragaje muri video ndetse turakundana gusa yari afite ubwoba bw’ababyeyi be.  Video yamaze amezi 6 itarasohoka tukigenzura amashusho.”

Meddy yemeza ko ngo byaje guhinduka urukundo.Ati”Ntabwo yari azi ko azakundana n’umuririmbyi nanjye sinabikekaga.Ubucuti bwatangiye gukura namubura nkumva ndababaye nawe twakwirirwa tutavuganye bikaba bibi bigenda biza twisanga turi mu munyenga w’urukundo”.

Meddy yishimira Mimi bihebuje, bigatuma amuvuga ibigwi.Ati”Ni umukobwa w’umukozi kandi ufite urukundo antera imbaraga ndamwishimira cyane akora byinshi akaruhuka igihe gito. Ntabwo nari namwerekana iwacu kandi nawe ni uko gusa nasuye Ethiopia nawe yasuye u Rwanda aza mu Rwanda yari amperekeje birangira ahuye n’umuryango wanjye.”

Image result for Meddy n'umukunzi we mimi

Meddy n’umubyeyi we bahuriye ku gukunda Mimi. Ati”Mama  ni umuntu ucisha make cyane aramukunda kandi yambwiye ko ari umukobwa mwiza nkwiye kumukunda kandi nkirinda kumubabaza”.

Meddy yasoje ikiganiro ashimira nyina udasiba kumugira inama mu mwuga akora. Ibijyanye n’ubukwe Meddy ntiyagize icyo abitangazaho gusa bigaragara ko ari vuba.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *