Meddy yahakanye ko atishyingiye ahubwo arimo gutegura ubukwe

Umuhanzi nyarwanda Meddy , uri mu rukundo n’umukobwa ufite inkomoko muri Ethiopia  yahakanye  amakuru yavugaga ko yishyingiye    yemeza ko ahubwo arimo gutegura ubukwe, ngo ashake binyuze mu nzira za nyazo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane kuwa 27 Ukuboza 2018, cyavugaga ku myiteguro y’igitaramo cya East African Party giteganijwe kuwa 1 Mutarama 2019.

Abantu benshi bagenderaga ku mafoto babonaga y’uyu muhanzi ari kumwe n’umukunzi we Mimi , bakemeza ko nta kabuza yaba abana n’uyu mukobwa mu nzu imwe bityo bakaba barishyingiye.

Meddy yamaganiye kure aya makuru avuga ahubwo ko ari  gutegura ubukwe bidatinze kandi ko azabimenyesha abantu ariko nta mpamvu n’imwe afite yatuma yishyingira. Yanemeje kandi ko mbere yo kugera mu Rwanda yabanje guca ku babyeyi b’umukunzi we   muri Ethiopia ,  bakabona ubukomeza  berekera ino mu Rwanda .

Biteganijwe ko uyu muhanzi azataramira abanyarwanda ku itariki ya 1 Mutarama 2019 , aho azaba afatanije n’abahanzi barimo Riderman, Social Mula, Buravan  na Bruce Melody. Bose muri rusange bemeje ko  biteguye neza banizeza abanyarwanda kuzakora uko bashoboye bakabashimisha. Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri pariki ya sitade amahoro ni ibihumbi 5000 mu myanya isanzwe n’10000 mu myanya y’icyubahiro.

Meddy n’abo bazfatanya mu gitaramo mu kiganiro n’abanyamakuru

Mama wa Meddy yifotoranije na Mimi kuri noheli mu rugo

Meddy n’umukunzi we basangiye Noheli n’umuryango I Kigali




One thought on “Meddy yahakanye ko atishyingiye ahubwo arimo gutegura ubukwe

  1. Faustin

    ni byiza cyane kumva ko meddy brother MAN agiye kurongora umukunzi we! Nshobora kwizera ko byose biragenda neza mukwizera kwa Yesu KRISTO umukiza. EThiopia n’urwanda turuikumwe ntawuwadutakndukanya akaba ari nayo mpamvu Haile Selasi akomeje kwirirwa ukwitwara neza ino ha twaje tugana tuhiga neza kugirango dushobore kobona uko twateza imbere urwatubyaye! Immaculata, Anonsiyata, Uwamahoro, Letisiya ndetse na Marigarita n’abandi bose, yes, bose ntibakwishima mukwiherera kutereka Immaculata urukundo rwose! All the best for my homie Meddy and I reommend he reads my ever published EL K WAY….! Umwaka mushya muhire kuri twese na bose kndi iduhe amahoro ateza uimbere urwagasabo.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *