Meddy yaciye agahigo kubera indirimbo ye ‘Slowly’

Umuhanzi w’umunyarwanda Meddy yongeye guca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube ariyo ‘‘Slowly’’ yamaze kuzuza miliyoni 50 y’ababashije kuyireba.

Indirimbo ‘Slowly’ yabashije kwagurira amarembo umuhanzi Meddy kubera uko yagiye ikundwa cyane kuva yasohoka ikakirwa neza n’abantu benshi ndetse n’ibyamamare bitandukanye ku Isi, barimo abo mu bihugu bikikije u Rwanda muri Afrika no mu mahanga. Bagiye bavuga izina Meddy bitewe n’iyi ndirimbo Slowly.

‘Slowly’ iri mu njyana ituje yasohotse bwa mbere mu buryo bw’amajwi n’amashusho aherekejwe n’amagambo (Video Lyrics) tariki ya 16 Kanama 2017 ku rubuga rwa YouTube, nyuma uyu muhanzi nibwo yaje gushyira hanze amashusho nyayo y’iyi ndirimbo tariki ya 23 Kanama 2017 ikaza kwakirwa neza n’abakunzi batandukanye hirya no hino ku Isi. Ubu ikaba imaze kuba indirimbo ya Mbere ibashije kugira miliyoni 50 z’abantu kuri YouTube.

Meddy uherutse gukora ubukwe n’umugore we Mimi, umukobwa uturuka muri Ethiopia ntaragira icyo aratangaza kukuba yesheje uyu umuhigo wo kugira indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi kuva aho twakoreraga iyi nkuru.

Meddy yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa aho twavugamo nka ‘Nasara’, ‘Ntawamusimbura’ , ‘Adi Top’ , ‘Closer’ , ‘ Carolina’ n’izindi. Aciye agahigo ko kuba Umunyarwanda w’Umuhanzi wa mbere ugize ndirimbo irebwe mu gihe gito kuko imaze imyaka itatu gusa ibintu byagiye bikorwa n’abahanzi bakomeye hano mu Karere gusa kuko burya indirimbo ikundwa bitewe n’uburyo ikozemo neza cyangwa ururimi iririmbwemo, amashusho n’abaturage bagize Igihugu umuhanzi abakomokamo. Aha twavugamo nk’abahanzi hano mu Karere dutuyemo bagiye babikora mu gihe gito ni nka Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Koffi Olomide n’abandi.

Uyu muhanzi kandi nyuma yuko ibi byose abigezeho ni nawe muhanzi wa Mbere ukurikirwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Instagram, n’izindi. kuko murizo tuvuze haruguru, abasha gukurikirwa n’abarenga 729,700 bakomeza kwiyongera umunsi ku munsi kubera ibikorwa bye.

Slowly ni ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Lick Lick bose basigaye babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari nawe wakoze amashusho yayo muri studio ya Mo Music.

Meddy niwe muhanzi ubu umaze kugira indirimbo yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube abikesheje indirimbo ‘Slowly’

REBA HANO INDIRIMBO YA MEDDY YITWA ‘Slowly’ YAKOZE AMATEKA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *