Meddy na Mimi imyiteguro y’ubukwe irarimbanije,Mugeni yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, akaba fiance w’umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard[Meddy] yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [Bridal Shower].

Ni ibirori byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, bibera muri Amerika aho bose bibera.

Byitabiriwe n’inshuti za hafi z’uyu mukobwa ndetse hari na Producer Lick Lick.

Ntabwo itariki y’ubukwe bwabo iramenyekana ariko ibi birori bisobanura ko ubukwe buri hafi kuko bikorerwa umukobwa ubura iminsi mike ngo ashyingirwe.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Ibyo wamenya ku bukwe bwa Meddy na Mimi bugiye kuba, Imyiteguro irarimbanyije | IBYAMAMARE.commemii – YEGOBMeddy Rekindles His Marriage Proposal in New 'Dusuma' Unplugged Video - News | Mdundo.comIbyamamare - Umunyamugisha kukwita kuwo tugiye kurushinga: Meddy kuri Mimi yambitse impeta y'urukundo - Byosehano AMAFOTOUmuhanzi Meddy yasabye umukunzi we Mimi ko amubera umugore - Kigali Today

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Ntucikwe na Video nziza

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *