Burundi:Meddy arizeza igitamo cy’akataraboneka

Meddy yemeza ko abo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, abarimo igitaramo kuva icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagarikwa kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Image result for ngabo meddy

Aganira na BBC Umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy Yakomoje Ku bakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n’umukobwa yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, gusa avuga ko atari fiancée nk’uko bamwe babifashe, kandi hari ibyo agihugiyemo.

Uyu muhanzi avuga ko  muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond.

Avuga kandi ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda.

Meddy wakoze indirimbo ‘Slowly’ igakundwa cyane, yemeza ko iby’ubukwe n’umukobwa wo muri Ethiopia bakundana yeretse abafana n’ababyeyi umwaka ushize bitari vuba kuko hari ibindi agihugiyemo.

Ati: “Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, ni ‘girlfriend'”.

Meddy avuga kandi ku buhanga abona ku muhanzi Nsengiyumva François ubu wamamaye mu Rwanda mu njyana gakondo.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *