Meddy akiva Tanzania yitabiriye isabukuru y’umukunzi we

Umuhanzi Ngabo Medard wari umaze iminsi muri Tanzania, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia ariko utuye muri Leta ya Texas muri Amerika.

Uru ruzinduko Meddy yari yaragiriye muri Tanzania, rwasojwe no kwitabira isabukuru y’umukunzi we Mimi, yatumye afata indege agasubira muri Amerika ngo basangire ibyishimo.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Meddy, yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we. Yayakurikije amagambo agira ati “turatangiye, isabukuru ya Mimi.”

Meddy yari amaze iminsi muri Tanzania aho yari mu bikorwa bya muzika. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mbosso, Diamond Platnumz na Sat-B w’i Burundi.

Ku wa 22 Ukuboza 2018 Meddy afite igitaramo azakorera i Montreal muri Canada, mbere y’uko ataramira i Burundi ku wa 29 Ukuboza no mu Rwanda ku wa 01 Mutarama 2019.

Mimi ubwo yakataga Gateau yateguriwe ku munsi mukuru we




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *