MC,DJ Anita Pendo mu bihe bitamworoheye,abafana ngo bazamukumbura

Anita Pendo umunyamakuru akaba umushyushyarugamba mu bitaramo binyuranye yewe akaba n’umu Dj ukomeye hano mu Rwanda yibarutse umwana nyuma y’umwaka urenga gato yibarutse imfura ye nayo yabyaranye na Alphonse Ndanda,akunzi be bhamirije Celebzmagazine.com ko ntakabuza bigoranye gufatanya akazi no kurera indahekana.

Image result for Anita PendoMu mezi ashize nibwo twabatangarije inkuru yuko Anita Pendo atwite kandi ari mu myiteguro yo kwibaruka ubuheta bwe. Aya makuru yaje kuba impamo ahamijwe na nyir’ubwite watangarije ko atwite kandi yitegura kwibaruka ubuheta.Mu ijroro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo yibarutse umuhungu.

Amakuru yo kwibaruka ubuheta bwa Anita Pendo yahamijwe na Alphonse Ndanda bamubyaranye binyujije kuri Instagram  yashimiye Imana ko yibarutse umuhungu we wa kabiri, icyakora mu magambo ye uyu mukinnyi w’ikipe ya As Kigali  nta byinshi yatangaje.

Image result for Anita Pendo

Anita Pendo ni umunyamakuru akaba umushyushyarugamba mu bitaramo binyuranye yewe akaba n’umu Dj ukomeye hano mu Rwanda. Yamamaye cyane kubera akazi k’ubunyamakuru yagiye akora kuva mu myaka itambutse aho kuri ubu uyu mugore ari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Magic Fm.

Uyu munyamakurukazi ukunzwe cyane mu Rwanda yibarutse uyu mwana nyuma y’umwaka urenga gato yibarutse imfura ye nayo yabyaranye na Alphonse Ndanda. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu mubyeyi yari akiri kwa muganga aho yari ari kwitabwaho n’abaganga gusa amakuru ahari akaba ari uko yabyaye neza ndetse n’umwana ameze neza.

Anita Pendo yibarutse ubuheta

Ibitekerezo bitandukanye byoherejwe  n’abakunzi ba page za social media za Celebzmagazine.com bishimiye iyi nkuru ariko bagaragaza impungenge z’uburyo bigoranye ko Anita azafatanya imirimo no kurera abana b’indahekana. Hari n’abavuga ko  ari mu bihe bitamworoheye ngo bigoranye kongera kwigaragaza bazamukumbura.

 

Chabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *