MC Slyvie yasabiye imbabazi amagambo mabi yavugiye mu gitaramo cya Meddy

MC Ingabire Sylivie yasabye imbabazi abanyarwanda kubera amagambo ateye isoni yabwiye abitabiriye igitaramo East African Party cyari cyatumiwemo umuhanzi Meddy.

Image result for MC Sylvie

Tariki ya 01 Mutarama nibwo umushushyarugamba Ingabire Sylivie yavuze amagambo atarakiriwe neza n’abitabiriye iki gitaramo ndetse icyo gihe yahise akurwa ku rubyiniro asimbuzwa MC Anita Pendo.

Urugero mu magambo ateye isoni yumvikanye avuga,…yasabye abafana kuzamura amabuno yabo hejuru. Ati “Muzamure amabuno yanyu hejuru….” . Yongeye atiBiragorana gususurutsa abantu bashyutswe,….mwashyutswe?..”Abitabiriye igitaramo bamukomeye akaruru bagaragaza ko batabyishimiye.

Igitaramo EAP 2019 cyitabiriwe cyane n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ndetse na Uwihanganye Henry Jado, Umunyamabaga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu n’abandi.

Umunyamakuru wa Celebzmagazine.com wari witabiriye igitaramo yari ahagaze hafi y’ibyicaro bya Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance wagaragaje kutishimira amagambo yavuzwe na MC Sylivie, ahita atumaho byihuse uwateguye igitaramo Mushyoma Joseph atanga ibisobanuro.

Benshi banenze imyitwarire y’uyu mukobwa wihandagaje akavuga amagambo ateye isoni imbere y’imbaga irimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu, ababyeyi n’abana bakiri bato.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, MC Sylivie yavuze ko ibyo yavuze atari yabigambiriye kandi ko ari amakosa. Yasabye imbabazi buri muntu wese waba warakomerejwe n’aya magambo.

Ati “ Bibaho ko umuntu yakora amakosa atandukanye ari ku rubyiniro, bibaho ko umuntu acikwa akavuga nk’ikintu kitakabaye ngombwa gikoreshwa muri uwo mwanya cyangwa bitewe n’abantu bahari. Ntabwo ari ibintu nari nagambiriye byarabaye ndabyemera uwumva naramukomerekeje ambabarire.”

Yakomeje avuga ko yicuza icyatumye avuga ayo magambo ku buryo aramutse abonye andi mahirwe yakora ibitandukanye n’ibyo yakoze.

Ati “Ntabwo nzongera kubikora. Iyo ngira amahirwe ya kabiri, iyo ngira uburyo bwo kubikora, nabikora bitandukanye.

Asaba abanyarwanda ko badakwiye kwita ku ikosa rimwe yakoze gusa, ahubwo ko bakwiye no kureba ibindi byinshi byiza yakoze.

Igitaramo East African Party cyagize umwihariko wo kugira abashyushyarugamba benshi barimo: MC Tino, MC Buryohe, MC Kate Gustave, MC Sylvie na Anita Pendo basimburanaga mu guhamagara abahanzi ku rubyiniro.

Mu gihe gito MC Slyvie yasimbujwe Anita Pendo

 

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *