Mbere yo kujya muri Miss Rwanda,Mwiseneza Josiane yasize abikije nyina Yudita ibanga

Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 ukunzwe mu bahatana Miss Rwanda 2019  aserukiye Intara y’Iburengerazuba,nyina Mukamudenge Judith yemeza ko yitabiriye iri rushanwa yari yamubujije kugira uwo abibwira.

Mukamudenge Judith ni nyina wa Mwiseneza Josiane yababyaye ari 6 abarera wenyine. Uyu mubyeyi atuye mu murenge wa Rubengera akagali ka Kibirizi mu karere ka Karongi,yemeza ko Mwiseneza Josiane yakuranye inzozi zo kuzaba umu star ndetse ngo irushanwa rya Miss ryabaye yararyiteguye bihagije.Ajya guhatana ku nshuro yambere mu karere ka Rubavu ngo yasize  asabye nyina kubigira ibanga, gusa ngo ntibyari byoroshye kuko yagumanye igihunga akeka ko kubihisha bishobora kumugwa nabi.

Ati” Ubundi ari umwana mutoya ikintu cy’ubumisi yarakivugaga yiyita Miss wo muri Karitiye gusa uko imyaka yahitaga nagize ngo yabivuyemo ariko akambwira ko azaba umusitari. Mu munsi mike ishize yarambwiye ngo nzajyayo kandi nziyandikisha ndetse ambwira ko yiyandikishirije kuri internet ariko ambuza kugira uwo mbibwira bintera ubwoba ko byamugiraho ingaruka ntarabivuze.”

Uyu mubyeyi avuga ko Josiane ari we bucura mu muryango we, mu buto bwe yakundaga gukina no kuvugisha ukuri agakunda abandi bana. Judith ngo ahereza umwana we amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Ati”Kuko burya iyo umuntu yagiye mu mudiho ntaba akibabarira amatako amahirwe ndayamuha kuba yaritabiriye irushanwa agomba no gusoza neza, adatahanye ikamba twababara ndabizi ibyo yasengeye agomba kubigeraho.”Ajya kugenda yansabye gukomeza kumusengera.Mama ndagiye uzansengere. Nanjye nti Imana izabigufashemo.”

Mu bwana bwe ntiyagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bombi ni nyina wakomeje kumurera. Nubwo Mukamudenge Judith yishimiye ko umukobwa we yitabira irushanwa, nanone ngo afite impungenge z’ubumenyi buke abonana umubonana. Miss Josianne yakuranye ishyaka ryo kumenya imirimo no gufatanya na nyina.

Ngo nubwo adafite ubwiza busabwa na benshi, amuhoza imbere y’Imana kandi amusaba gukomeza kurangwa n’urukundo n’ubupfura no gusigasira umuco nyarwanda muri iri rushanwa.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *