Mbazankubaze!Real Madrid yiteguye kurekura akayabo k’amafaranga kuri Harry Kane

Nyuma y’amezi atagera kuri abiri yitwara neza muri premier league akinira Tottenham,rutahizamu Harry kane yatangiye guhangwa amaso na Real Madrid kuri miliyoni 177 z’amapawundi. Kane amaze gutsindira Tottenham ibitego 6 mu mikino 7 ya premier league

Nkuko amakuru ava muri Espagne abitangaza Real Madrid ikeneye Kane muri shampiyona itaha, bikavugwa ko igiciro cye ari miliyoni 200 z’amayero kuri uyu musore umaze gutsinda ibitego 13 muri spurs no mu ikipe y’igihugu kuva muri Nzeri.

Ikinyamakuru Don Balon kiratangaza ko  Florentino Perez adatewe ubwoba n’igiciro cy’uyu musore kandi ko azakora igishoboka cyose kugira ngo azane rutahizamu ukomeye kwisi.

Kane agomba gusimbura Gareth Bale na Karim Benzema badafite akazoza muri iyi kipe dore ko bashobora kugurishwa umwaka utaha nubwo benzema aherutse kongera amasezerano  mashya  azamugeza muri 2021,Bale na Benzema bakaba bafite ibibazo by’imvune muri iyi minsi.

Harry Kane amaze gutsindira ikipe y’igihugu y’ubwongereza ibitego 3 muri uyu mwaka wa 2017

Kugeza ku munsi wa karindwi wa shampiyona ya Espagne La Liga ,Real Madrid iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14, mugihe mukeba wayo FC Barcelona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21.

Ikindi gituma Madrid ikeneye rutahizamu usimbura abahari ni uko kugeza ubu abamaze gutsinda ibitego byinshi nta rutahizamu wa Real uza hafi dore ko mugihe Lionel Messi wa Barcelona ayoboye abandi n’ibitego 11,Isco wa Real Madrid  niwe uyoboye abandi n’ibitego 2 kandi uyu si rutahizamu,Gareth Bale nawe afite ibitego 2.

Hakenewe undi rutahizamu wo kunganira Cristiano Ronaldo byaba ngombwa agasimbura Karim Benzema na Gareth Bale

Cristiano Ronaldo akaba ataratsinda igitego na kimwe mu mikino itatu amaze gukina dore ko atatangiranye na shampiyona kubera ibihano by’imikino itanu yari arimo nyuma yo gusunika umusifuzi muri Super-coupe ya Espagne yahuje Real na Barca mbere yuko shampiyona itangira. Karim Benzema nawe nta gitego aratsinda.

Uretse Harry Kane,Real iratekereza kuri Paulo Dybala na Antoine Griezmann nyuma yo kubura Kylian Mbappe  werekeje muri  PSG.

Si ubwa mbere Toteenham yaba itakaje abakinnyi bakomeye,uretse kubura Kane,bagurishije inkorokoro zabo nka  Bale, Modric, Dimitar Berbatov na Michael Carrick.

 

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *