Mayor wa Bugesera MUTABAZI yifashishije Facebook avuga byinshi kuri sitade y’akarere iri kubakwa

Umuyobozi w’akerere ka Bugesera Mutabazi Richard , yagize icyo avuga ku bikorwa byo kubaka sitade bwite y’akarere , anatangaza ko bitarenze muri Kanama 2019 , izaba yaruzuye neza.
Uyu muyobozi yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook , anasubiza bimwe mu bibazo abamukiurikira bamubajije. Yatangaje ko iyi sitade izaba yarangihe neza muri Kanama 2019 kuri ubu imirimo yo kuyubaka ikaba igeze kuri 20% ugereranyije n’ibisigaye.

ubutumwa Mayor Richard yacishije kuri facebook ye

Asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe mu bitekerezo by’abamukurikira, Mutabazi yavuze ko iyi sitade izajya yakira abantu ibihumbi bitatu na magana ane (3,400 Seats) bicaye neza kandi ko iki kibuga kizaba gishashwe n’ubwatsi karemano (Synthetic Turf).
Akarere ka bugesera ni kamwe mu turere dufite amakipe mu cyiciro cya mbere akomeye, kakanagira umuyobozi ukiri muto kandi ukunda umupira kuko imikino myinshi iyi kipe ikina ayikurikirana. Abantu banamushimira uburyo yihutishamo serivise cyane cyane kuko no ku mbuga nkoranyambaga ahatangira ubufasha bigakemuka.

 

BIKORIMANA Alphonse-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *