Masamba Intore yimitse umusimbura,2020 hazamurikwa ibizasigara nk’urwibutso rwe

Mu gihe cy’imyaka isaga 30 Butera Alphonse Masamba  ay’ubuhanzi ni ’Masamba Intore” ari mu byamamare mu njyana nyarwanda, yatangaje ko atazongera guhanga indirimbo nshya ndetse yimika Jules Sentore nk’umusimbura akarusho kandi ari  kwandika igitabo no kwegeranya indirimbo zisaga 200 kuri Album nshya bizasigara nk’umurage.

Image result for Amateka ya Masamba intore
Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino (choreographer), atunganya indirimbo (Producer), yandika indirimbo(songwriter), akaba n’umukinnyi wa filime. Ni n’inzobere n’ibindi.

Ku myaka 51 y’amavuko,aganira na KT TV yatangaje ko yimitse umwishywa we  Jules Sentore kuzamubera urwibutso mu gihe azaba atagishoboye. Masamba kandi yishimira abandi bahanzi barimo Clarissa Karasira,Ruti baharanira kwimakaza injyaga gakondo yewe ariko ngo hari n’abana bamuciye mu biganza.

Image result for Jules Sentore

Jules Sentore yimitswe kuba urwibutso rwa Masamba 

Uretse kwimika Jules Sentore nk’urwibutso,Masamba yatangaje ko hari n’ibindi bikorwa ahugiyemo.

Hari igitabo ari kwandika kivuga ku mateka ye ari no gutegura Album igizwe n’indirimbo zisaga 200 zasizwe na se Sentore Athanase umuhanzi w’umuhanga.  Ati”Ntabwo ndi umuhanga wo kwandika uzambaze indirimbo, ndi umutoza w’itorero ry’igihugu nanditse byinshi ndabibika hari n’amajwi bivuga ku mateka yanjye bibitse mu mashine.Igitabo rero  ndi kwandika kigeze kure mu Kuboza 2019 na Mutarama umwaka utaha 2020 gishobora kujya ahagaragara .”

Masamba Intore ni umukozi muri Minisiteri y’umuco na siporo  impuguke mu by’umuco akaba n’umutoza w’itorero ry’igihugu.

Yatangaje ko nta gihangano gishya ateganya kongera gukora. Ati”Imbaraga nyinshi nzishyira mu gutoza itorero ry’igihugu ngerageza kongerera ubumenyi mu rwego rwo kurushaho kwegarurira amahanga.” Ari no gukora Album ya se Sentore umushinga uzatangira umwaka utaha ikazagaragaraho indirimbo zisaga 200.

Ikirezi Annais Déborah umukobwa wa Massamba nawe ni umuririmbyi 

Harabura iki ngo urubyiruko ruyoboke injyana gakondo? Ati” Ni itangazamakuru na Social media bibigiramo uruhare. Yaba Amerika na Tanzania ababikurikira batungurwa no kubona ibihangano byabo byibanda ku muco ni byo bibafasha kwigarurira amahanga. Ntiwakwigana undi ngo uzatere imbere.Batekereza amafaranga cyane kurushaho guhanga ibizahoraho.”

Masamba afatanyije na MINISPOC yatangije ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bahereye mu bigo by’amashuri mu gushishikariza rubyiruko guhangira isoko.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *