Marina yashyize hanze indirimbo nshya ‘‘I’m Sorry’’ yumvikanamo amagambo arimo gusaba imbabazi no kwicuza (VIDEO)

Umuhanzikazi Marina Deborah nyuma yo kwisubiraho akagaruka muri The Mane yashyize hanze indirimbo nshya yumvikanamo amagambo asa nusaba imbabazi ku cyemezo yari yafashe cyo gutandukana n’iyi Lebel, indirimbo yise ‘I’m Sorry’

Indirimbo ‘I’m Sorry’ bivuga gusaba imbabazi igiye hanze nyuma yaho uwahagarariye inzu ya The Mane ariwe Bad Rama yaramaze gutangaza ko nyuma yo kwisubiraho bitegura gushyira hanze indirimbo nshya ikubiyemo ukwisubiraho kwa Marina. Ndetse icyo gihe yahise yongeyeho ko burya umwana usabye imbabazi ku mubyeyi ntakabuza abagomba ku zitanga, Icyo gihe yavuze ko yatanze imbabazi z’umubyeyi.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo yo kwicuza bikomeye kukuba yaragiye gutandukana na The Mane yarimaze kumwubakira izina rikomeye.

Mu gice cya mbere atangira aririmba agira ati ‘‘Reka nkubwire inkuru yanjye, Ubuzima bwanjye bwari bwajyiye hasi, Byasaga nkaho ndi kurota, bituma nkora ibidakwiye, am sorry, kubwa makosa yose, Nanjye ndi umuntu, ntawudakosa kwiyisi yeah, Ntabwo nabasha gusobanura uko umeze ubu, Kuba imitwe y’inkuru, Gutera abo nkunda amarira,….’’

…Ntakintu nakora ngo nsibe ibya hise, Mbishoboye nasubiza inyuma, Nanjye ndabizi nari nagoswe, ngera aho nicuza, Am sorry, Narakosheje sinzi uwari wanyongoje, Am sorry….’’ Ni amagambo arimo gusaba imbabazi ku bakunzi be ndetse no kwicuza kuko hashobora kuba hari uwari wamushutse.

Uyu muhanzikazi yari yafashe umwanzuro wo gusezera muri The Mane nyuma yuko mugenzi we nawe Qeen Cha yaramaze iminsi mike asezeye impamvu bose bahurizagaho ikaba ari uko iyi nzu ngo ntacyo yabashaga mu mikorere yabo kuko nka Queen Cha we ngo yaramaze hafi umwaka nta gihangano ashyira hanze cye bwite bikaza ku murakaza agahitamo gusezera kuko bitari bihuye n’ibyo bumvikanyeho mu masezerano.

Marina yari yarasezeye tariki ya 21 Mata 2021 hamwe na Queen Cha na Gahunzire Aristide wakurikiranaga inyungu z’abahanzo bo muri The Mane.

Nyuma yo kwisubiraho kwa Marina ubu The Mane irimo abahanzi babiri we hamwe na Mbanda Calvin.

Marina Deborah yahisemo kwisubiraho aguma muri The Mane Music Lebel

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MARINA NSHYA ‘‘I’M SORRY’’ IFITE N’AMASHUSHO

 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *