Marina ntatewe ipfunwe n’imyambarire,iby’abamuvuga n’umuco ntibimureba

Umuhanzikazi Marina Deborah yatangaje ko mu bitaramo byo kumurika ku mugaragaro inzu imufasha mu by’umuziki ya The Mane, yari yambaye neza, kandi ko atiyumvisha impamvu hari abavuga ko yambara ubusa.

 Nyuma y’ibitaramo byo kumurika ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi ya The Mane, ibarizwamo Safi Madiba na Marina wasinye gukorana nayo imyaka 10.

Muri ibi bitaramo byose Marina yari yambaye udukabutura turinganiye n’amabuno imbere yashyize agapantalo kameze nk’akayunguruzo. Hejuru nabwo umubiri we wose waragaragaraga uretse amabere yariho utwenda twayagenewe.

Imyambarire ya Marina yavugishije benshi nyuma y’igitaramo cy’i Kigali, dore ko n’ako gapantalo kameze nk’akayunguruzo kaje kumucikiraho ku buryo hari aho ikibuno cyagaragaye no mu ntana z’amatako.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko imyambarire ya Marina idakwiye umukobwa w’i Rwanda, kuko ibyo yakoze byasaga nko gushaka kuzura kamere y’abagabo bari baje kubareba.


Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Marina, yavuze ko atari yambaye nabi nk’uko hari ababivuze ndetse ko atiyumvisha uko bashakaga ko yakwambara.

Yagize ati “nari nambaye neza ariko! None se bagiraga ngo nambare amakoma? Umuco nyarwanda bambara gute? Uko nari nambaye ni ibintu nari natekerejeho, nari nambaye neza, iby’abandi simbyitayeho.”
Ku byerekeye umwenda wacitse ukanatuma imyanya y’ibanga igaragara, Marina yavuze ko ari ko iba idoze kandi ko nta kibazo abibonamo.


Uretse iby’imyambarire Marina yavuze ko muri ibi bitaramo yahungiye ibintu byinshi, yigiye ku bahanzi bamubanjirije bakoranye. Kuri Marina na Safi bahugiye mu bikorwa byo kurangiza gufata amashusho y’indirimbo bakoranye na Harmonize wanafatanyije nabo muri ibi bitaramo.

 Ibi bintu by’imyambarire Marina yatangaje, akaba abihuriyeho n’abandi bahanzikazi benshi,ibi kandi abitangaje nyuma yuko Minisiteri y’umuco na Siporo isohoye itangazo rikumira abahanzi ndetse n’abandi bose bashyira amashusho hanze bambaye ubusa cyangwa amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga,iryo tangazo rivuga ko uwo bizagaragaraho azahanishwa itegeko.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *