Marina ahakana kuryamana n’abo bahuje igitsina

Umuhanzikazi Marina, yashyize hanze amashusho amugaragaza asomana n’umukobwa, bitumye benshi batangira kwibaza niba yaba aryamana n’abo bahuje igitsina.

Kuri instagram abantu bari baketse ko Marina aryamana n’abakobwa.

Marina ubusanzwe witwa Ingabire Deborah, ni umwe mu bahanzikazi bakomeje kuzamuka cyane mu muziki nyarwanda.

Umwaka wa 2018, wamusize ahantu heza kuko yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Karibu’, ‘Love U’ yakoranye na Harmnize, ‘Log out’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi udatana n’udushya twinshi, kuri uyu wa gatanu yashyize kuri instagram amashusho amwerekana asomana n’umukobwa umunwa ku wundi, bitera benshi impaka bamwe bibaza niba ari mu baryanama bahuje ibitsina.

Aganira na IGIHE, Marina yavuze ko umukobwa yasomaga muri ayo mashusho ari umuvandimwe we, ndetse kuri we ngo ibyo abona nta gitangaza.

Ati: “Uriya ni murumuna wanjye, nta birenze ni ibintu bisanzwe, nuko ahubwo abantu babigize ibintu birenze. Kuba wasomana n’umuntu byongeye ari murumuna wawe, gusomana ni umuco.”

Uyu muhanzikazi yakomeje ahakana ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Ati: “Ntabwo nkundana n’abakobwa kuko nanjye ndi umukobwa, nshaka gukundana nakundana n’abahungu kuko niko Imana yabishyizeho ntabwo nakundana n’abakobwa bagenzi banjye.”

Uretse kuba ari bishya ndetse bifatwa nka kirazira mu muco nyarwanda, nta cyo amategeko y’u Rwanda avuga ku bakundana cyangwa abaryamana bahuje igitsina, gusa icyo avuga ni uko umugabo yemereye gushyingiranwa n’umugore ndetse n’umugore bikagenda bityo.

Image result for umuhanzi marina

Marina ni umuhanzikazi w’umunyadushya cyane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *