Marina ahakana ibyo kurarura abagabo babandi yifashishije imyambaro

Umuhanzikazi Marina uri kuzamuka neza ariko akanengwa imyambarire n’imyitwarire , yahamirije itangazamakuru ko imyambarire akunze kugaragara yambaye ku rubyiniro abenshi bemeza ko aba agamije kurarura abagabo ahanini abikora ku bw’akazi ntayindi ntego

Image result for imyambarire y Umuhanzikazi Marina
Iyo uganiriye n’abasore n’abagabo bahuriza hamwe ko imyambarire ye ari ubushotozi, wagera ku bakobwa n’abagore bati “biriya ntibikwiye ku munyarwandakazi ntago ari ukwihesha agaciro” na nubu abantu bibazaga igitera Marina kwambara kuriya abandi bakibaza niba ari ibyo kugira ngo yigarurire abafana mbese haribazwa byinshi ku myambarire y’uyu mukobwa ku rubyiniro.

Image result for imyambarire y Umuhanzikazi Marina

Celebzmagazine.com twifuje gukura abakunzi b’umuziki mu rujijo twegera Marina ngo adusobanurire byinshi kubyo abantu bamwibazaho. Tumubajije ku myambarire ye nawe yagize icyo avuga “ nuko akazi dukora n’ubuzima busanzwe n’ibintu bitandukanye ntago rero uko njya nambara ngiye nko mu mujyi cyangwa muri studio ariko nakwambara ngiye kuri stage biriya rero ni byo numva binshimishije”
Marina akomeza avuga ko abaho mu buzima nku bw’abandi nawe ari umuntu usanzwe usibye akazi kiyongeraho ko gukora umuziki ari nayo mpamvu yo kwambara kuriya kuri stage.
Image result for imyambarire y Umuhanzikazi Marina
Byanze bikunze Marina ntitwari kubura ku mubaza ku gafoto gaherutse kujya hanze yadusubije mu magambo ye agira ati “ Ntacyo nyivugaho, uko uyibona nanjye niko nkibona tu” yakomeje ahakana yivuye inyuma ko ibivugwa ko yaryamanye na The Ben atari byo kuba bivugwa bitavuze ko ari ukuri.

Tumubajije niba yaba ari umufana wa The Ben na Priscilla cyane yagize ati “ Oya ntago ari cyane n’ibintu bisanzwe kubera ko bose n’abahanzi dukora akazi kamwe kandi b’abahanga njyewe mu buzima busanzwe nkunda abantu b’abahanga”

REMERA Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *