Marie Curie,umugore watinyuye abandi kwiga bikamuhesha Prix Nobel

Marie Curie yari umuhererezi mu bana batanu, akaba yaravukiye muri Polonye mu 1867. Uyu mugore w’intashyikirwa mu butabire (Chimie) n’ubugenge ( Physique) yakuriye mu muryango w’abakene ariko ukunda kwiga, bikaba byaramufashije gutsinda mu masomo ye ndetse no kugera ku rwego rwo kwegukana ibihembo bitandukanye. 

Image result for amateka ya Marie CurieUmugore wagaragaraga nk’udasazwe muri icyo gihe, nubwo kwiga byari bimukomereye yumvise ashishikajwe cyane n’amasomo y’ubutabire n’ ibinyabuzima niko kujya gukurikirana amasomo ye mu Bufaransa nubwo bitari bimworoheye kwiga mu rurimi rw’igifaransa, ntibyamubujije kurangiza ari uwa mbere mu bugenge n’uwakabiri mu mibare.

Ubwo yigaga i Paris nibwo yaje guhura na Pierre Curie waje kumubera umugabo 1895  akaba nawe yari igihanganjye muri siyansi akaba yarayoboraga laboratwari ku ishuri ry’ubutabire n’ubugenge .

Mu 1898, Marie Curie yavumbuye ibintu byamufashije kugera kuri Radium, ari yo yaje gutuma ahabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka w’i 1903.

Muri 1905, Pierre yaje gupfa azize impanuka , amusigira abana babiri.Mu 1911, Marie Curie yaje guhabwa ikindi gihembo cya kabiri cyitiriwe Nobel mu butabire (chemistry) nyuma yuko avumbuye Actinium no kongera ubushakashatsi kuri Radium.

Gutsinda no gutera imbere kwa Curie muri siyansi byakuruye umwuka mubi ndetse abenshi bakababazwa nuko ari umugore uri kuvumbura kandi hari abagabo benshi bazwi muri siyansi.

Mu ntambara ya mbere y’isi mu 1914, Marie Curie yaboneyeho gushyira ubuvumbuzi bwe bwa x rays mu ma mashini yo mu bitaro mu rwego rwo gushyigikira ubuvuzi bufite ireme dore ko hari umubare mwinshi w’abasilikare wari warakomerekeye mu ntambara.

Related imageMarie Curie yashizemo umwuka mu 1934 azize cancer, kuva ubwo urupfu rwe rwabangamiye ubushakashatsi bwari bugikorwa kuri Radiation yari yitezweho kuzafasha benshi.

Marie Curie yasize amateka menshi muri siyansi kandi afungurira abagore gutinyuka kwiga no gukora ubushakashatsi muri siyansi.

Abana yasize


Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *