Manishimwe Djabel avuga ko Rayon Sports yemeye kumuha ibyo ayisaba yayigumamo

Mu gihe ari mu biganiro n’ikipe yo muri Kosovo, Manishimwe Djabel usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports avuga ko iyi kipe imuhaye ibyo ayisaba atayivamo.

Manishimwe avuga ko ibiganiro n’ikipe yo muri Kosovo byarangiye kuko bamaze kumvikana byose ariko ngo ategereje ko Rayon Sports yatera intambwe nziza ikemera ibyo ayisaba.

Yagize ati”ibintu byo kujya muri Kosovo birakomeje ikipe yaho yakoze ibisabwa byose ,bo bategereje ko mbageraho, ni njyewe ugomba kugena igihe nzagendera cyangwa si njyeyo, n’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’izindi zitari Rayon zaramvugishije ”

Akomeza avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza“ Rayon Sports ifite ubuyobozi bwiza ,ifite umutoza mwiza tuganiriye ibiganiro bikagenda neza bakampa ibyo nkeneye sinakirirwa njya muri Kosvo naguma hano”.

Uyu musore w’imyaka 20 avuga ko ikipe yamwifuje ari iyo mu cyiciro cya mbere muri Kosovo, yasoje shampiyona iheruka iri ku mwanya wa gatatu.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *