Manchester City yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma muri Champions League itsinze PSG-AMAFOTO

Ikipe ya Manchester City yari imaze igihe iyoboye Ubwongereza ariko itabasha gushimangira igitinyira cyayo I Burayi,yakoze amateka igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bwa mu mateka yayo itsinze PSG ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Kuri uyu wa Kabiri,yatsinze PSG ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya kabiri cy’iri rushanwa nyuma y’aho ku mukino ubanza wabereye I Paris yayitsinze ibitego 2-1.

Mahrez wari watsinze mu mukino ubanza wabahuje yongoye ku babaza ari murugo

PSG yakinanaga icyizere,yahuye n’akaga gakomeye ku munota wa 11 ubwo Manchester City yazamukanaga umupira watewe n’umunyezamu ahereza myugariro Zinchenko wasize ba myugariro ahereza umupira De Bruyne awutera mu izamu ariko Marquinhos awukuramo wisangira Riyad Mahrez aho yari ahagaze mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere cya Manchester City.

PSG yakomeje gusatira byatumye ku munota wa 15 ibona amahirwe yo kwishyura ariko umupira Marquinhos yateye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

PSG yabonye amahirwe akomeye ubwo ku munota wa 19 Di Maria yahabwaga umupira n’umunyezamu Ederson wari wataye izamu,uyu munya Argentina ateye umupira uca ku ruhande rw’iri zamu ryari ryambaye ubusa.

PSG yabonye amahirwe akomeye ubwo ku munota wa 19 Di Maria yahabwaga umupira n’umunyezamu Ederson wari wataye izamu,uyu munya Argentina ateye umupira uca ku ruhande rw’iri zamu ryari ryambaye ubusa.

Umunya-Algeria yishimira igitego yaramaze gutsinda ikipe ya Paris Saint Germain yaherukaga ku mukino wa nyuma umwaka ushize

Mu gice cya kabiri,Manchester yarangije akazi kuko ku munota wa 65 yatsinze igitego cya kabiri cya Riyad Mahrez ku mupira mwiza wa Contre attaque wazamukanwe na De Bruyne ahereza Foden nawe awuha Mahrez awushyira mu izamu.

Ku munota wa 70,Angel Di Maria yahawe ikarita y’ubujiji nyuma yo gukandagira abishaka Fernandinho wari umushotoye akamutuka.

Ku munota wa 80,umunyezamu Navas yarokoye PSG yari igiye gutsindwa igitego cya 3,akuramo ishoti rya Foden.

Mu minota 2 y’inyongera,Neymar Jr yahawe coup franc yateye igarurwa n’igiti cy’izamu binashimangira kudahirwa n’iyi mikino 2 yakinnye na City.Myugariro Ruben Dias niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino.

City ibaye ikipe 9 yo mu Bwongereza igeze ku mukino wa nyuma wa European Cup/Champions League ndetse yakoze agahigo ko kuba ikipe ya mbere mu Bwongereza itsinze imikino 7 yikurikiranya ya Champions League.

Ku mukino wa nyuma uzabera Istanbul muri Turkia,City izahura n’izarokoka ku munsi w’ejo hagati ya Real Madrid na Chelsea.

Umukino urangiye byari ibyishimo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere yiswe UEFA Champions League

Umunya Brazil wari wavuze ko akwiriye gutanga buri kimwe cyose bagasezerera Manchester City ntiyahitiriwe n’urugendo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *