Mama Sava ngo ahozwa ku nkeke n’abasore bamutereta birengagiza ko ari umubyeyi

Umukinnyi wa filime umaze kwamamara mu Rwanda nka Mama Sava, yanenze urubyiruko rw’abasore batagitinya gutereta ababyeyi dore ko ngo nawe bamuhoza ku nkeke  birengagije ko ari umunyeyi.

Mama Sava yahishuye uko yanga abatinganyi urunuka, uko yikundira NICK n’ibindi

Ibi yabitangarije Celebzmagazine.com,Mama Sava ngo ubusanzwe ni umunyeyi ariko abangamiwe n’umubare w’abagabo n’abasore bamuhoza ku nkene bifuza kumutereta akabima amatwe.

Uyu mukinnyi wa filime kandi yavuze ko bamwe mu rubyiruko rw’abasore batacyubaha usanga bifuza gutereta ababyeyi bakuze badatinya n’abakecuru bababyaye. Ati”Abagabo benshi ntibacyubaha ko umuntu yashatse kandi mbere iyo umuntu yashyingirwaga ubuzima bwabaga buhindutse akubahwa.Umusore w’imyaka 20 ntagitinya gutereta umubyeyi uri mu myaka 40 biteye isoni,….mbitekerezaho bikandenga .”

Mama Sava atanga impamvu y’uku kubahukana. Ati”Akenshi mbona biterwa n’uburere umwana aba yarahawe. Umwana wakuze abona se ajya mu bagore banyuranye  asize umugore mu rugo..,ibyo byose byigisha umwana w’umuhungu wabikuriyemo na we ntabe yatinya gutereta ababyeyi bakuze.Njye mbona ari nk’icyorezo pe.”

Ikiganiro kirambuye

Yasoje avuga ko ubusanzwe bikorerwa abagore n’abakobwa gusa we bikaba akarusho kuko akina filime akabyirengagiza.Yasabye urubyiruko rw’abasore kwirinda iyi mico mibi bakajya bategereza kubanza gukura.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *