Malawi: Abakobwa batonda umurongo bajya kuryamana n’umugabo uzwiho kurinda imyaku n’imikoshi 

Bimenyerewe ko igitsina gore ari bo bicuruza ariko uyu mugabo we witwa Eric Aniva utuye muri Malawi afite umwihariko wo kuryamana n’ umukobwa akamukingira umwaku wazamuturukaho ngo mu gihe bataryamanye imyaku imuzaho ari ishyano ryayo ndetse kugira ngo aryamane n’awe ni uko abanza kumwishyura.

Umugabo wo mu gihugu cya Malawi uzwi ku mazina ya Eric Aniva utuye mu cyaro cy’akarere ka Nsanje ho muri Malawi bivugwa ko buri muryango ufite umukobwa w’umwangavu ugomba kwishyura uyu mugabo kugira ngo baryamane amukingire umwaku wazamuturukaho abaye ataryamanye n’ umugabo.

Abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 13 ngo ni bo bagomba kuryamana n’uyu mugabo nyuma yuko bajya mu mihango yabo ya mbere.

Kugira ngo uyu mugabo aryamane n’aba bana b’abakobwa ngo nta gahato kaba karimo ahubwo ngo baba bamwinginga kuko bisa nk’ibyabaye ihame ko buri mwana wese w’umukobwa ugeze muri iki kigero cy’ubukure, aba azi ko agiye kumarana iminsi 3 aryamanye n’uyu mugabo ushinzwe kubakuraho imyaku nkuko byemezwa n’abaturage batuye muri iki cyaro Cya Nsanje.

Uyu mugabo w’imyaka 40 ngo ahembwa amadorari ari hagati ya 4 na 7 ($4 – $7) kugira ngo aryamane n’umwangavu umwe.

Bivugwa ko uyu Eric Aniva amaze kuryamana n’abangavu (abana babakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 13) barenga 100 nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Uyu mugabo kandi avuga ko iki gikorwa gitegura neza umwana w’umukobwa akazavamo umugore mwiza uzashimisha umugabo.

Uyu mugabo kuri ubu ngo afite abagore babiri yemera n’abana batanu nubwo ngo atazi umubare w’abo amaze guterera inda muri icyo gokorwa cyo kuvura abantu imyaku.

Si abana bato baryamana n’uyu mugabo gusa kuko ngo mu migenzo y’aka gace ngo nk’ iyo umugabo apfuye, umugore we abanza kuryamana na Aniva mbere yo kumushyingura, umugore yakuramo inda bigasaba ko nabwo abanza kwihumanura cyangwa gutsirika umwaku aryamana n’uwo mugabo mbere yo kugira ikindi akora.

Abakobwa baba bararyamanye n’uyu mugabo nkuko bivugwa n’abo yabikoreye, ngo bamufata nk’umuntu usobanutse kandi w’umugabo kuko ngo aba yarabarinze imyaku mu buzima bwabo ndetse n’imiryango yabo bityo ngo babona ari umugabo w’ikitegererezo kandi ukwiye kubahwa na buri umwe wese.Ese koko umwaku ubaho cyangwa uyu mugabo abarira mu mibare?

 

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSRUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *