Maitre Dodian arakataje mu bya muzika,arasaba abafana kumushyigikira

Ngarukiyintwali Jean de Dieu izina ry’ubuhanzi Maitre Dodian, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “REKA KURIRA” itanga ihumure ku bababaye.

Maitre Dodian aganira na Celebzmagazine yavuze ko indirimbo yitwa “Reka kurira” ari indirimbo yibutsa abatuye isi kwirinda guheranwa n’agahinda ndetse ikagaruka ku buzima yanyuzemo.

Dodian

Ati”Nayikomoye kuri Producer wampemukiye ndamubabarira kuko nari nizeye kuzagera ku ntsinzi.Ndangiza Kaminuza nanyuze mu buzima bukomeye ncuruza ibiraha isambusa z’ibirayi na capati nzunguza abantu banseka. Nyuma nabonye akazi k’ubwarimo ariko amafaranga nakuye mu biraha yamfashije gukora indirimbo ya 1 nise “Uwampa” ihita impesha amahirwe ituma abantu babona ko mfite impano.”

Umusore Ngarukiyintwali Jean de Dieu , ni umuhanzi wavukiye mu majyaruguru mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Buyoga,Gusa akaba yibera mu mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki we.

Uyu musore akaba aririmba injyana nyinshi dore ko afite Indirimbo imwe ya RNB, izindi zikaba zouk na Afro Beat

Intego afite ngo ni ugukora muzika nk’umwuga abifashijwemo n’abafana n’itangazamakuru kandi yizera adashidikanya kuzagera ku ntsinzi.

Ihere ijisho indirimbo ye nshya

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *