Madame Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuba Perezida wa gatandatu wa Tanzaniya

Kuri uyu wa gatanu, Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuba perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli azize indwara y’umutima.

Abayobozi benshi ba kera n’abariho bari bahari ubwo yarahiraga kuba perezida wa gatandatu.

Bubaye ubwa mbere ubuyobozi bukuru bwa Tanzaniya buhindura ubutegetsi nta matora abaye.

Abari bitabiriye uwo muhango barimo abahoze ari ba Perezida Jakaya Kikwete na Ali Hassan Mwinyi, nabo bari bahari ndetse na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Job Ndugai, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Ibrahim Hamis Juma n’abandi benshi.

Madame Samia Hassan yabaye umugore wa Mbere utegetse igihugu cya Tanzania aturuka mu cyirwa

Uyu mubyeyi w’imyaka 61 wabyaye abana bane, yari yambaye ikositimu yirabura n’igitambaro gitukura, yarahiriye i Dar es Salaam mbere yo kurahirira imbere y’abayobozi b’icyubahiro no kwakira indamutso y’imbunda 21 zarashwe mu kirere.

Ati: “Njyewe, Samia Suluhu Hassan, mbasezeranyije kuba inyangamugayo no kumvira no kurengera itegeko nshinga rya Tanzaniya”, ibi yabivugiye imbere y’icyumba cy’abanyacyubahiro, bakoma amashyi igihe ibirori bigufi byari birangiye.

Mu itegeko nshinga, Hassan azakomeza igihe gisigaye cya manda ya kabiri ya Magufuli, yagombaga kurangira mu 2025.

Niwe wenyine umukuru w’igihugu w’umugore ukorera muri Afurika hamwe na Perezida wa Etiyopiya Sahle-Work Zewde, uruhare rwe rukaba ari umuhango.

Hassan ukomoka muri Zanzibar, ikirwa cyigenga mu nyanja y’Ubuhinde, yazamutse mu ntera mu gihe cy’imyaka 20 yakoraga muri politiki kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nteko ishinga amategeko.

Umunyamuryango muri Chama Cha Mapinduzi uri ku butegetsi (CCM), yagizwe umufasha wa Magufuli mu kwiyamamaza kwa Perezida wa 2015.

Aba bombi bongeye gutorwa mu Kwakira umwaka ushize mu matora atavugwaho rumwe yaranzwe n’ibirego bidakwiye.

Hassan ntiyari azwi cyane hanze ya Tanzaniya kugeza ubwo yagaragaye kuri tereviziyo ya Leta mu ijoro ryo ku wa gatatu atangaza ko Magufuli yapfuye afite imyaka 61 azize indwara y’umutima nyuma y’ibyumweru bitatu bidasanzwe atagaragara muri rubanda.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *