Madame Marie Immaculee yifuza ko Miss Rwanda isimburwa n’irushanwa abakobwa bahatana mu mishinga y’iterambere 

Mu gihe benshi bagaragaza kudasobanukirwa imikorere n’intego bya Miss Rwanda 2019,Madame Ingabire Marie Immaculee  umuyobozi wa Transparency International Rwanda yifuza ko Miss Rwanda isimburwa  “Nkubito y’Icyeza”, aho abana b’abakobwa barushanwa mu mishinga y’iterambere.

Image result for Madame Ingabire Marie ImmaculeeMadame Ingabire kandi, yagarutse ku bikorwa Miss Rwanda yakagombye gukora mu gihe amaze kwambikwa iryo kamba, aho ibyinshi biba bishingiye ku mishinga baba barahize igihe babaga barushanwa.

Ingabire, abinyujije kuri twitter yavuze ko atabona akarusho Miss Rwanda  byazanye mu iterambere ry’igihugu.Ati”Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bacye cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu.”

Ingabire Marie Immaculee, yakomeje avuga ko haramutse hateguwe irushanwa rya “Nkubito y’Icyeza”, aho abana b’abakobwa barushanwa mu mishinga y’iterambere, yafasha urubyiruko igaterwa inkunga byaba bifite akamaro kurushaho.

Yagize ati “Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya ‘Nkubito z’icyeza’ cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba”.

Yagarutse kandi ku kuba Miss Rwanda idakwiye kwitiranywa na Nyampinga agira ati “Kwitiranya nyampinga na miss ubwabyo ni amakosa akomeye! Nyampinga harimo umuco wacu. Miss harimo uwuhe muco wacu koko?”

Jyewe umunsi bakoze amarushanwa ya “ Nkubito z’icyeza” cyangwa ay’abakobwa bafite imishinga y’iterambere rigera ku rubyiruko rwinshi nzabishyigikira! Naho ngo umukobwa mwiza? Wapi. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba

Irushanwa rya Miss Rwanda, niryo rushanwa rihatse andi mu Rwanda, rikaba rihuza abakobwa baba batorewe mu ntara zose. Ni irushanwa ryagiye rinengwa kuva ryatangira, cyakora rikaba rifite n’ibyo ryagiye rigeraho.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *