Madagascar:Ibirori by’umunsi w’Ubwigenge byapfiriyemo abantu 16 andi barakomereka

Kuri uyu wa gatatu taliki 26/6/2019  abantu bagera kuri 16 baguye  mu mubyigano wabaye kuri sitade muri Madagascar ubwo bari mu birori by’umunsi w’Ubwigenge  byari byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Andry Rajoelina mu birori by'umunsi w'ubwigenge muri iki gihuguUbutegetsi bwa Madagascar bwatangaje ko ibi byabaye ubwo abantu bageragezaga kuva muri sitade akarasisi karangiye maze polisi igafunga imiryango ngo abashyitsi babanze basohoke.

Abantu babarirwa muri mirongo bakomeretse aha kuri sitade y’i Antananarivo mu murwa mukuru.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ikivunge kinini cy’abantu cyabyiganiye kuri iyi sitade nanone ku mukino w’umupira w’amaguru, umuntu umwe ahasiga ubuzima abandi barenga 30 barakomereka.

Ejo, abantu babarirwa mu bihumbi bari bagiye muri ibi birori, kureba akarasisi k’ingabo hamwe n’igitaramo cy’abahanzi.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko akarasisi karangiye, abashinzwe umutekano bafunguye imiryango kugira ngo ababishaka basohoke.

Ubwo abantu benshi bashakaga gusohoka, ababibonye bavuga ko polisi yahise ifunga vuba vuba imiryango myinshi maze bigateza umubyigano udasanzwe.

Jean Claude Etienne Rakotoarimanana w’imyaka 29 wari kuri sitade, yavuze ko we na bagenzi be babonye imiryango ifunguwe bagahita bahaguruka ngo batahe.

Ati: “Ako kanya abantu bahise batangira kwiruka ngo basohoke mbere. Bamwe banaduhutaje cyane ngo baduceho”.

Mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibirori by’umunsi w’ubwigenge muri Madagascar harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wajyanye n’umugore we.

Perezida Rajoelina nyuma y’ibirori yahise ajya gusura abari mu bitaro kubera aka kaga, abwira abanyamakuru ko abakomeretse bose Leta izabavuza.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *