M Bnho usoje amasomo mu by’imitekerereze yifuza gufatanya na Leta guhashya ibiyobyabwenge mu bahanzi

Bakundukize Mussa  uzwi ku izina ry’ubuhanzi  M Bnho wamenyekanya mu Rwanda mu myaka ya 2010 aririmba,yasoje amasomo muri Kenya (IYF) mu by’imitekerereze na Bibiliya  akaba yifuza gufatanya na leta mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu bahanzi.

M Binho yinjira mu muziki yamenyekanye mu ndirimbo “Ubuzima”yakoranye na DJ B.Nyuma y’iyo myaka yabaye ahagaritse kuririmba ajya kwiga Bibiliya n’imitekerereze muri Kenya.

M Binho wasoje amasomo akagaruka ku ivuko mu Rwanda yaganiriye na Celebzmagazine.com adusangiza ingamba nshya yihaye dore ko yafashe n’igihe yiga muzika n’ibicurangisho. Ati”Nihaye intego zo gukora indirimbo zigezweho,gushyira imbaraga mu kwimenyekanisha,kuvanga indimi no gukorana n’abandi bahanzi.” Yamaze gusangiza abakunzi be indirimbo nshya yitwa Ambera mushya na Bila wewe zifite amashusho.

Bakundukize Mussa  uzwi ku izina ry’ubuhanzi M Binho uretse kuba aririmba ubusanzwe afite ubumenyi mu by’imitekerereze y’abantu na Bibiliya by’akarusho yahamirije Celebzmagazine.com ko yifuza gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bahanzi.

Umwaka ushize mu binyamakuru hatangajwe inkuru z’abahanzi basaritswe n’ibiyobyabwenge barabihanirwa barimo PFLA,Jay Polly,Fireman,Gisa Cy’inganzo,Neg The General,Young Tone,Bushali,Pacson  barabifungirwa ndetse ubu hari n’abakomeje igihano barimo Marshall Mamp,Green P n’abandi.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *