Lumbumbashi : Ibivugwa mbere y’umukino wa nyuma hagati ya TP Mazembe na Supersport United 

Kuri iki cyumweru muri Afurika ni ibirori bya ruhago cyane cyane i Lumbumbashi ubwo ikipe ya TP Mazembe izakuba ireba ukuntu yarwana ku gikombe ifite cya Caf Confederation Cup bambikana na SuperSport United. Aya makipe yombi yahuriye mu mikino y’amatsinda ariko noneho uyu munsi ntazindi mpuhwe kuko hagomba kuboneka uhabwa ikamba akambikwa imidende dore ko ibyabaye mbere byari nk’imyitozo mbere y’urugamba.

Image result for TP Mazembe
Ni umukino uratangira saa 15hoo ugakurikiranwa kuri Supersport ya kane kuri DSTV.

TP Mazambe yatwaye Caf confederation cup inshuro imwe,umwaka ushize
“Mu myiteguro buri kimwe cyose cyagenze neza,mfite abakinnyi bose uretse Salif Coulibaly ufite ikibazo cy’imvune niwe wenyine udahari, abandi bakinnyi bose bariteguye kandi bafite umurava wo gukina” Pham Phile Mihayo umutoza wa TP Mazambe nyuma y’umwiherero bagiriye I Futuka mu birometero 30 uvuye aho basanzwe bakorera.
“Ndatekereza dufite byoze nkenerwa ngo dutsinde, abakinnyi ni babandi uretse babiri cyangwa batatu twongereyemo,ni babandi batwaye iki gikombe umwaka ushize kandi turizera ko dushobora kongera kugitwara uyu mwaka” Mihayo akomeza.

Super Sport United barakina uyu mukino badafite inkingi za mwamba zabo Thabo Mnyamane na Teboho Mokoena bombi bafite ibibazo by’imvune naho Reneilwe Letsholonyane na Morgan Gould bo baragagaritswe ntibemerewe gukina uyu mukino ariko bazagaruka mu mukino wo kwishyura uzabera I Pretoria muri Afurika yepfo kuri Lucas Moripe Stadium,umukino uzaba kuwa gatandatu mu cyumweru tuzatangira ejo.

Umutoza wa Supersport United Eric Tinkler yizera ko k’ubunararibonye itsinda ry’abasore be bafite bashobora kwitwara neza muri uyu mukino babifashijwemo no kudatinya uwo bahanganye biherekejwe n’ikinyabupfura mu mukino.

Image result for Eric Tinkler  Supersport United
Eric Tinkler umutoza wa Supersport United,yatoje andi makipe nka Orlando Pirates na Cape town city

Related image
Tinkler yageze k’umukino wa nyuma w’amarushanwa ategurwa na CAF inshuro ebyiri ari kumwe na Orlando Pirates ubwo yatsindwaga na Al Ahly muri Caf Champions League na Etoile Sportif du Sahel muri Confederation Cup.

“Turabizi neza ko tugiye guhura n’ikipe ifite ubunararibonye nka TP Mazembe, iyi ni ikipe yageze ku mukino wa nyuma inshuro 11 haba Champions League na Confederation Cup,ariko ndatekereza ko badakomeye cyane nkuko bari bameze mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, bari ikipe ikomeye” Tinkler umutoza wa Supersport United aganira n’itangazamakuru.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *