Lt.Gen Henry Tumukunde ushaka gusimbura Perezida Museveni yifuza ko amatora asubikwa

Umukandida ku matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Uganda mu mwaka wa 2021, Lt. Gen Henry Tumukunde arasaba ko amatorwa asubikwa.

Iki cyifuzo cye yagitangarije itangazamkuru iwe mu rugo mu gace ka Kololo mu Mujyi wa Kampala ubwo yagiraga ati «  Ntabwo amatora ashobora kuba mu gihe mbona abaturage badafite uburenganzira bwo gutora abo bashaka mu nzira z’ ubwisanzura nk’ uko amahame ya demokrasi abiteganya ».

Lt. Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’ Umutekano muri Leta ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakomeje avuga ko hakiri ibibazo bikomeye bishingiye ku mikorere ya komisiyo y’ amatora ndetse n’ ingengabihe by’ matora ateganyijwe.

Mu gihe ingingo ya 61 mu itegekonshinga rya Uganda ryemeza ko amatora agomba kuba mu minsi 30 ya mbere ku minsi 122 mbere y’ uko Perezida uriho arangiza manada ye, Uyoboye Komisiyo y’ amatora , Simon Mugenyi Byabakama yavuze ko barimo gukora ibishoboka kugira Covid-19 itazagira icyo ihungabana.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *