Lourent na Emmy bagize itsinda Real Saints biyemeje kwambutsa umuziki i Rusizi ukagera i Kigali

Ndayizeye Lourent uzwi ku izina rya Alino na Ndayizeye Emmy uzwi ku izina rya Peace Key bagize itsinda Real Saints ni abavandimwe binjiye mu muziki nyarwanda bafite intego yo gusakaza amahoro n’urukundo babinyujije mu ndirimbo.

Aba basore bafitanye isano y’amaraso banitiranwa amazina bavuka mu karere ka Rusizi bakaba babarizwa mu mujyi wa Kigali.Biga Kaminuza ishami ry’ubukerarugendo babifatanya n’ubucuruzi.

Itsinda Real Saints rifite amateka atangaje,ryiyemeje kwambutsa umuziki w’i Rusizi bawusangiza abanyarwanda muri rusange intumbero ni ukwambuka imipaka.

Aba basore bose bari mu kigero cy’imyaka 23 bamaze gushyira ahagaragara indirimbo 4 harimo imwe bakoranye n’umuraperi P Fla.

Muri izo ndirimbo inshya baheruka gusangiza abakunzi b’umuziki  yitwa “Iryanyuma” ikangurira urubyiruko kubaha ababyeyi iri gukorerwa amashusho azagaragaramo udushya twinshi.

Mu kiganiro bagiranye……bagaragaje ibyishimo byo gukorera umuziki i Kigali ndetse bizera badashidikanya ko bizarushaho kumenyekanisha izina n’ibikorwa byabo.

Itsinda Real Saints bati”Si ukubeshya gukorera umuziki i Cyangugu ntibiba byoroshye,twafashe umwanzuro wo kwimukira i Kigali ku bw’inyota n’intego zo gusangiza abanyarwanda ibihangano byacu kandi turizera ko vuba bibashimisha baratangira kuryoherwa.”

Real Saints bagarutse kumbogamizi abahanzi b’i Rusizi bagihura nazo.

Muri zo ngo hari ukuba ntatangazamakuru rihagije( radio imwe gusa).Inzu zitunganya umuziki zidafite ubushobozi,ntabashoramari mu muziki.

Kanda hano wumve indirimbo yabo nshya Iryanyuma

Aba basore ubona banyotewe no gukora umuziki twababajije umuhanzi  w’icyamamare mu Rwanda bifuza gukorana indirimbo mu kurushaho kwagura ibikorwa byabo  bahuriza kuri Riderman na Butera Knowless kuko bakunda uburyo bakoramo akazi kabo.

Twabibutsa ko bamwe mu bahanzi bamenyekanye mu karerere ka Rusizi mu bihe byahise ubu batakivugwa barimo Nduwimana Jean Paul (Noopj).

Itsinda Real Saints banakoresha Youtube ku izina Real Saints,barasaba abakunzi b’umuziki kubashyigikira bumva ibihangano byabo no kubitunga bahereye ku ndirimbo nshya bise “Iryanyuma”

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *