Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora (OIF) manda y’imaka ine ishobora kwiyongera

Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Mushikiwabo yemejwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk’umukandida w’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Mushikiwabo yasaga nk’aho ari umukandida rukumbi, kuko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza yahise agaragarizwa ko ashyigikiwe n’amahanga.

Mushikiwabo agiye kuyobora manda y’imaka ine ariko ishobora kongerwa naramuka akomeje kugirirwa ikizere.

JPEG - 149.1 kb
Louise Mushikiwabo yatowe ku bwiganze busesuye 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *