London:Ishusho y’uwahoze ari Umwami w’abami  “Haile Selassie”yasenywe

Ishusho ya Haile Selassie wabaye Umwami w’abami (Empereur/Emperor) wa nyuma w’igihugu cya Ethiopia yasenywe aho yari yubatse mu gace ka Wimbledon mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza, London.

Office of the Prime Minister - Ethiopia on Twitter: "PM Abiy Ahmed ...

Polisi y’Ubwongereza iri gukora iperereza kuri ibi byabereye ahitwa Cannizaro Park ku mugoroba wo ku wa Kabiri. Uko gusenya iyo shusho bikaba byarakozwe n’itsinda ry’abantu barenga 100, nkuko bivugwa n’umuntu wabonye icyo gikorwa kiba.

Bisa nk’aho byaba bifitanye isano n’imidugararo iri muri Ethiopia muri iki gihe yatewe n’urupfu rwa Hachalu Hundessa, umuhanzi wari ukunzwe wo mu bwoko nyamwinshi bwa Oromo, wishwe arashwe mu ijoro ryo ku wa mbere ubwo yari atwaye imodoka.

Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’uyu muhanzi yatumye ishusho y’igikomangoma Ras Makonneh Wolde Mikael, se wa Selassie, isenywa mu mujyi wa Harar uri mu burasirazuba bwa Ethiopia.

Indirimbo za Hachalu zibandaga ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bw’aba Oromo yavugaga ko bahejwe muri politike no mu bukungu bw’igihugu.

Izi ndirimbo ze zikaba zaragize uruhare rukomeye mu myigaragambyo yo guhera mu 2016 yo kwamagana ubutegetsi bwariho, yaje gutuma buhinduka mu mwaka wa 2018, ku gitutu cy’abigaragambya.

Andrew Morris, utuye i Wimbledon, yabwiye ibiro ntaramakuru Press Association dukesha iyi nkuru, ko yabonye itsinda rigizwe ahanini n’abagabo bari muri ako gace iyo shusho ya Haile Selassie yari irimo.

Uyu mugabo yavuze ko abo yabonye bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yo mu rurimi rwa Oromo. Avuga ko yababonye ubwo yatemberezaga imbwa ye. Yagize ati “Numvise ishusho imanyagurika yikubita hasi, ariko mu by’ukuri sinabibonye ubwo byarimo gukorwa.”

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko iperereza rikomeje ariko ko nta muntu wari watabwa muri yombi kugeza ubu. Polisi ivuga ko yahamagawe saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba wo ku wa kabiri, ku isaha yaho, imenyeshwa iby’isenywa ryakozwe mu buryo bw’urugomo.

Selassie yabaye i Wimbledon mu mwaka wa 1936 ubwo yari yarahunze nyuma yaho Ethiopia itarakolonijwe igabweho igitero n’Ubutaliyani bwashakaga kuyikoloniza.

Iyo shusho yakozwe na Hilda Seligman, umuhanga mu gukora amashusho w’Umwongerezakazi, ubwo Selassie yari acumbikiwe n’umuryango w’uwo Mudamu Hilda. Iyo shusho nyuma yaje kumanikwa muri ako gace ka Cannizaro Park.

 

ZIHIRAMBERE Pacifique

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *