LIBYE: ubucuruzi bw’abirabura,umuntu umwe aragurwa amadorali 400 gusa

Ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Afurika ribabajwe cyane n’ubucuruzi bw’abantu, burimo kubera mu gihugu cya Libye,aho abirabura benshi bariguturuka mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bakagurishwa i Burayi.
 
Inline image 1
Udashoboye gukorerera Amadorali 400 aragurishwa akaboneka
Iricuruzwa ry’abirabura ririmo kwamaganwa  n’abayobozi benshi ba Afurika banasaba ko hafatirwa ibihano abihishe inyuma yiryo curuzwa.
Video igaragaza ubwo bucuruzi yagaragaye kuri televisiyo ya CNN mucyumweru gishize igaragaza umubare munini urimo gucururizwa mu gihugu cya Libye.
Bamwe mu birabura bagerageje kujya iburayi iyo begeze mu gihugu cya Libye barafatwa ba kabanza gukoreshwa imirimo y’agahato bagahembwa make ubundi ntibanahembwe.
Amashusho aherutse gushyirwa hanze na CNN yagaragaje bamwe mubasore barimo kugurishwa amadorali 400$ umwe umwe mu gihugu cya Libye mu gace katabashije kumenyekana.
Perezida wa Guinnee Alpha Conde,umuyobozi wiryo shyirahamwe yavuze ko bazakora ibishoboka byose iryo curuzwa riveho burundu,kuko igihe turimo iryo curuzwa ryabirabura ryarangiranye n’ubucakara.
Inline image 2
Abandi iyo bagerageje guca muri Mediterane bararohama bajya iburayi
Ishyirahamwe rishinzwe abimukira(OIM) mu kwezi kwa kane yashyize hanze icyegeranyo cyabimukira bagera muri Libye bagakoreshwa ubucakara bashaka kujya i Burayi mu butariyani.
Othman Belbeisi umuyobozi w’iryoshyirahamwe muri Libye yavuze ko abagurishwa baba babuze ubushobozi bwo gukorera ayo mafaranga kandi imiryango bakomokamo nayo iba itishoboye bagahitamo kubagurisha umwe 400$.
Leta ya Libye yavuze ko yatangiye i perereza ku bikorerwa abo birabura baba baturutse mu bihugu biri munsi y’ubutayu, cyane mu gihugu cya Niger.
Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *