Lizi Kaliza murumuna wa Fille Mutoni uyoboye muzika y’Uganda yinjiye muri muzika hari ibyo yizeza ab’i Kigali

Mutoni Lizi Kaliza murumuna wa Fille Mutoni ukunzwe muri muzika ya Uganda,yinjiye muri muzika nyarwanda yizeza ko ijwi rye rihogoza  n’ubutumwa atambutsa mu ndirimbo ze bizashimisha abakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Lizi Kaliza ni umuhanzikazi ukiri muto ufite ijwi rihariye bigoranye kumutandukanya n’umuvandi mwe we Fille Mutoni ukunzwe muri Uganda.Aho twamusanze muri studio country Record iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali twatunguwe n’ijwi rye maze celebzmagazine.com tumubaza imishinga afite.

Uyu mukobwa ufite imibiri yombi no mu kanwa hirabura,utari muremure cyangwa ngo abe mugufi yemeje ko yinjiye mu muziki ndetse akaba yiteguye gutanga byose bikenewe mu gususurutsa abakunzi ba muzika nyarwanda. Ati”Aha munsanze muri studio nda mu mishinga y’indirimbo zinyuranye nzamurika vuba,nishimira ko mukuru wanjye ari umuhanzikazi ukunzwe kandi bintera imbaraga” .

Lizi Kaliza utuye mu mujyi wa Kigali uretse kuririmba yifuza gutangiza imishinga inyuranye irimo n’inzu zitunganya muzika zifasha abandi bahanzi.

Umuhanzikazi Fille Mutoni ukunzwe muri Uganda

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *