Liza na murumuna we Noella bagabanye inshingano mu muziki

Nyuma y’uko mu mpera za 2015, Jaasi Kambele Ituze murumuna wa Liza Kamikazi yinjiye muri muzika, Noella Izere umuhererezi mu muryango arakataje ndetse yahishuye ko Liza na we yamaze kwinjira mu ndirimbo zihimbaza Imana Gospel.

Image result for Noella murumuna wa Liza yinjiye mu muziki

Noella Izere ni umuhererezi mu bana 5 bo mu muryango we. Ni umuryango ugizwe n’abahungu 2 ndetse n’abakobwa 3 barimo Liza Kamikazi, Jaasi Kambele Ituze  na Noella Izere. Nyuma y’uko mukuru wabo Liza yababoneye izuba mu buzima busanzwe no muri muzika, kuri ubu  Noella Izere na we yatangiye urugendo mu buhanzi ku giti cye ahamya ko umuryango we umushyigikiye ndetse watangiye kumufasha anahishura ko Liza atasezeye mu muziki nawe yitegura kumurika indirimbo zihimbaza Imana.

Ati”Hari abamenye izina ryanjye mu muziki mu myaka 2 ishize baje kumbura ariko byatewe n’amasomo gusa ubu nahugutse niteguye gukora ntasubira inyuma ndetse umuryango wanjye uranshyigikiye.”

Image result for Noella murumuna wa Liza yinjiye mu muziki

Noella wasoje Kaminuza ndetse witegura gukomeza ibindi byiciro,yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya “Niho” yasangije Celebzmagazine.com ko mukuru we Liza atasezeye umuziki ahubwo yahinduye ngo asigaye aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 nibwo ngo yinjiye muri studio bwa mbere ariko impano yo kuririmba yamenye ko ayifite yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 4 ubwo yahimbiraga indirimbo korali yaririmbagamo.

Image result for Noella murumuna wa Liza yinjiye mu muziki

Icyamuteye kwinjira mu buhanzi ku buryo bweruye , Noella Izere avuga ko yashakaga gukuza impano ye. Mu buhanzi bwe,  Noella avuga ko azajya aririmba mu njyana zose ariko ahanini akibanda kuri RnB, injyana Gakondo na Afro fusion.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *