Liza Kamikazi yasohoye ibanga yabikijwe n’Imana mu ndirimbo nshya ‘Sinakwibagiwe’

Liza Kamikazi umaze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Sinakwibagiwe’, avuga ko  yayanditse mu gihe yacaga mu bihe bimugoye Imana iza kumuvugisha imubwira ko itamwibagiwe.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sinakwibagiwe’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 afite iminota 04 n’amasegonda 32′.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Liza Kamikazi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ‘Sinakwibagiwe’ mu gihe yacaga mu bihe bimugoye Imana iza kumuvugisha imubwira ko itamwibagiwe

Yavuze ko kuva ubwo yatangije umushinga wo gukora iyi ndirimbo mu buryo (Audio) ayisohora agira ngo yumvikanishe uko Imana yamuhumurije, ko ishobora no guhumuriza n’abandi bari guca mu bihe nk’ibyo yanyuzemo.

Ati “Ukuntu numvise Imana impumurije numvise nshaka ko nakora indirimbo yazamuhuriza umuntu nk’uko Imana yabinkoreye. Amagambo yo mu bitero byose ari mu Ijambo ry’Imana.”

Yavuze ko ari imirongo ya Bibiliya Imana yagiye imushyira ku mutima hanyuma arayahuza bibyara indirimbo.

Uyu muhanzikazi wagize izina rikomeye mu ndirimbo za ‘Secular’, yavuze ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese ushobora kuba ari guca mu bihe bimugoye akaba yaratangiye kwibaza niba koko Imana izageraho igasubiza amasengesho ye.

Yavuze ko hari umuntu uhangayitse muri iki gihe bitewe n’ukuntu hari ikintu amaze igihe asengera ariko atarasubizwa, hashobora kuba hari isezerano Imana yamuhaye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abandi bantu iyi ndirimbo igenewe ni umuntu wihebye cyane wumva yanakwipfira kuko atakibona impamvu yo kubaho n’umuntu wiringiye Imana ariko kubera ibigeragezo akumva ko Imana yamwibagiwe agatakaza ibyiringiro.

Liza Kamikazi si izina rito mu muziki Nyarwanda azwi na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’izikomoza ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye na The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *