Liver Pool-Umutoza mushya Jurgen Klopp yakoze amateka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Taliki 17 Ukwakira  2017,ikipe ya Liverpool yihereranye ikipe ya Maribor iyikorera ibidasanzwe  mu mateka, iyinyagira ibitego bigera  7-0 ni kunshuro ya mbere Liverpool ikoze aka gashya kuva yatozwa na Jurgen Klopp akaba ari nayo ntsinzi ya mbere nini bakuye hanze muri Uefa Champions League.

Umutoza wa Liverpoool Jurgen Kloop yasezeye ho Marbor ayipepera n’ibyishimo byishi kuri we,ndetse n’ikipe ya Liverpool muri rusanjye bishimira umutoza mwiza bungutse nyuma ya Luis Enrique wahoze ayitoza .

Image result for Jurgen Klopp

Abakinnyi bafashije Liverpool kugera kunzozi zabo zo kwegukana itsinzi  ni Roberto Filmino k’umunota wa  4’ nibwo yafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino yongera gutsinda k’umunota wa 54’, Philippe Coutinho ntiyazuyaje k’umunota wa 13’, Mohamed Salah  k’umunota19’ no kuwa, 40, Alex Oxlade-Chamberlain  atsinda k’umunota wa 86’, na Trent Alexander-Arnold ashimangira icya 7 ku munota wa 90’ aba nibo batsindiye iyi kipe ya Jurgen Klopp.

Uko byari bimeze mu yindi mikino yo muri iri tsinda, Spartak Moscow yihereranye Seville iyitsinda ibitego 5-1 nyamara igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Image result for   Firmino Liverpool

  Firmino yishimira igitego atsinze

Ikipe ya Liverpool yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 5 banganya na Spartak Moscow, Seville bafite amanota ane mu gihe Maribor ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma

Muri iri tsinda hari undi mukino wa APOEL Nicosia na Borussia Dortmund banganyiriza igitego 1-1 muri Chypre.

Benzema niwe wahushije ibitego  bigera kuri 3 byabazwe neza

Real Madrid na Tottenham baranganya amanota 7 ku mwanya wa mbere, aho bombi bazigamye ibitego bitanu .Dortmund ifite inota rimwe n’umwenda w’ibitego bine mu gihe Apoel bafite inota n’umwenda w’ibitego bitandatu muri rusanjye.

David Mayira -Celebzmagazine.com
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *