Lionel Messi niwe mukinnyi ufite amafaranga menshi ku Isi 

Lionel Messi  ukinira FC Barcelone ni we mukinnyi ufite amafaranga menshi ku Isi,yinjije miliyoni £99.8 mu mwaka ushize mukeba we Cristiano Ronaldo amugwa mu ntege.

Lionel Messi, ni we uyoboye abandi bakinnyi mu mikino yose mu kwinjiza amafaranga menshi ku Isi, arusha miliyoni £14 Cristiano Ronaldo.

Ku rutonde rw’abakinnyi 100 ba mbere rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Forbes, 35 muri aba binjije amafaranga menshi bakina muri NBA shampiyona ya Basketball .

Neymar niwe mukinnyi wa mbere uhenze mu mupira w’amaguru, yaguzwe miliyoni £200 avuye muri FC Barcelone ajya muri Paris Saint-Germain akaba uwa gatatau winjije amafaranga menshi muri uyu mwaka.

Ku mwanya wa mbere Messi yasimbuye umukinnyi w’iteramakofe, Floyd Mayweather wawigaruriye nyuma y’umurwano yagiranye na Conor McGregor, akayobora uru rutonde ku nshuro ya kane mu myaka irindwi.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Forbes, Kurt Badenhausen, yavuze ko kuba abakinnyi batatu b’umupira w’amaguru ari bo ba mbere byatewe n’uko hanashingiwe ku mafaranga binjije muri uyu mwaka wa 2019.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni icyo gihugu gifite abakinnyi benshi kuri uru rutonde mu gihe Ubwami bw’u Bwongereza ari ubwa kabiri n’abakinnyi batanu.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *