Lick Lick yerekanye ifoto y’umukobwa bishoboka ko yasimbuje Odda Paccy babyaranye

Nyuma y’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuporodiyusa (producer)Lick Lick atagicana uwaka n’umuhanzikazi Odda Paccy  babyaranye,yaje gushyira ahagaragara ifoto y’umukobwa bishoboka ko ariwe mukunzi we mushya.

Mbabazi Isaac benshi bazi nka Lick Lick abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yerekanye undi mukobwa witwa Campbell Adaella, bamwe bakavuga ko yaba ariwe bari mu rukundo ntakabuza nubwo Lick Lick ntacyo arabivugaho.

Lick lick hamwe n’umwana yabyaranye na Odda Paccy

Ni kenshyi byavugwaga  ko Lick Lick na Oda Paccy baba barasubiranye ariko ibyo byose ntabwo byagaragaraga ko baba bari mu rukundo nkuko bari mbere batarabyarana umwana,doreko uwo mwana babyaranye arererwa kwa nyirakuru wa Odda Paccy akaba ageze mu myaka 6 y’amavuko.

Ntitwakwirengagiza ubufasha porodiyusa Lick Lick yahaye abanyarwanda bashakaga gukora umuziki,twavugamo na Paccy nawe yamukoreye indirimbo nyinshi zakunzwe nabenshi hano muRwanda.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *