Levy umuraperi mushya uzanye umwihariko mu njyana ya Hip hop

Rubangura  Hilary ku izina ry’ubuhanzi ni Levy ni umuhanzi mushya ubarizwa muri Orzora crew uririmba mu njyana ya Hip hop,yiyemeje kusa ikivi cy’abamubanjirije barimo Tough Gangs.

Rubangura  Hilary ni umusore ufite imyaka 27 y’amavuko avuka mu karere ka Kicukiro.Yadusangije inzozi yakuranye zirimo kuzavamo icyamamare mu by’umuziki by’umwihariko mu njyana ya Hip hop.

Levy ari mu mashuri yisumbuye umwaka wa 2008 ni bwo yatangiye gukunda kuririmba by’umwihariko yiyumvagamo injyana ya Hip hop.

Yahereye ku ndirimbo yitwa “Urubyiruko rw’ubu”,”nyuma umubyeyi aramuhagarika kuko atifuzaga ko yajya mu buhanzi akiri ku ntebe y’ishuri. Ati”Yeah mama amaze kumva iyi ndirimbo yambwiye ko ari byiza ariko byaba akarusho mbikoze nsoje amasomo.Kwanga kumubabaza narabihagaritse kugira ngo mbanze nsoze amasomo.”

Nyuma yo kurangiza amasomo yagiye mu buzima busanzwe ari na ko impano ye ikura yiyunga n’urundi rubyuruko mu itsinda Orzora crew batangira kuririmba. Iri tsinda bakoranye indirimbo zigera kuri 4,Nimagirirane bakoranye na Green P,Hari impamvu bakoranye Ally G,Tubirimo,Baje bigendera na Ntaho ritarema irigukorerwa amashusho.

Mu rwego rwo kwagura impano ye yo kuririmba, Levy arafatanya kuririmba muri Orzora crew no kuririmba kugiti cye.Yashyize ahagaragara indirimbo ye  nshya yambere yitwa “Nzagukunda” irigukorerwa na video.

Yahamirije CelebzMagazine ko  ibihangano bye bifite  umwihariko mu gushishikariza urubyiruko gukora,kurwanya ibiyobyabwenge ,gukundana no guharanira kugarurira igikundiro ku bakunzi ba Hip hop. Yasoje asaba abakunzi b’injyana ya Hip hop kuyishyigikira no  gushyigikira abahanzi bashya bayikora bazamuka.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YE NSHYA

Wifuza gushyikirana na Levy ifashishe imbuga ze nkoranyambaga Youtube ni Levy official,instagram ni Levy _Kabashengure




One thought on “Levy umuraperi mushya uzanye umwihariko mu njyana ya Hip hop

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *