Leta zunze ubumwe z’Amerika zakangaranyije igihugu cya Iran

Umujyanama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu birebana n’umutekano bwana John Bolton yatangaje ko igihugu cya Irana kizahura n’akaga igihe cyose kizagirira nabi Abanyamerika cyangwa abandi baturage b’ibihugu bifitanye umubano mwiza n’Amerika.

Image result for John BoltonUmujyanama wa leta zunze ubumwe z’Amerika Bwana John Bolton.

Bwana Bolton yatangaje ibi hashize amasaha make Perezida Donard Trump atangaje ko igihugu cya Iran kigira uruhare rukomeye mu mpfu z’abantu bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, urugomo ndetse n’isenywa ry’ibikorwa remezo bibera muri ibyo bihugu.

Amwe mu magambo yatangaje agenewe igihugu cya Iran agira ati: “nimushotora  Amerika, cyangwa mukagira ikintu kibi mukorera abaturage b’ibihugu bifitanye umubano na yo, mu by’ukuri muzahura n’akaga.”

Image result for Hassan RouhaniPerezida w’igihugu cya Iran Hassan Rouhani

Mu gusubiza ibi byatangajwe na Bwana Bolton, Perezida w’igihugu cya Iran Hassan Rouhani  yanenze bikomeye ubutegetsi bwa leta zunze ubumwe z’Amerika gukomeza kwibasira iki gihugu cye.

Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2015, leta zunze ubumwe z’Amerika zasinyanye amasezerano n’igihugu cya Iran yo kureka gukora  ibitwaro bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Nikileyeri, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono na Bwana Barack Obama wayoboraga Amerika muri icyo gihe.

Hagati aho ariko ibindi bihugu byashyize imikono kuri ayo masezerano bivuga ko bizakomeza gukorana na leta ta Iran.

Ibyo bihugu bikaba ari: Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubushinwa n’Uburusiya.

Umunyamabanga wa  leta zunze ubumwe z’Amerika Bwana Mike Mpopeo yamaganiye kure umugambi w’ibyo bihugu bivuga ko bizakomeza gukorana na Irani, aho we avuga ko ingamba byafashe zidatanga umusaruro.

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *