Leta y’Ubushinwa yashyizeho ibihano bikarishye mu kurengera imbwa ziribwa umusubirizo 

Leta y’Ubushinwa iratangaza ko ihangayikishijwe n’uburyo umubare munini w’abaturage bayo bakomeje kugenda bigarurirwa no kurya inyama z’imbwa, ibitangaje ibinyujije mu kigo gishinzwe kurengera inyamaswa zo mu gasozi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Change.org bwagaragaje ko mu Bushinwa ,mu gihe kingana n’umwaka umwe imbwa zisaga miliyoni 20 zihasiga ubuzima.Nkuko kandi icyo kigo gikomeza kibitangaza mu mwaka w’2015 impuzandengo ku mubare w’imbwa zabagwaga mu Bushinwa wiyongereyeho ku janisha rya 15 ku ijana.

Image result for dogs food in china

Leta y’Ubushinwa yahise itangira umukwabu mu mabagiro yose agurisha inyama zimbwa ku buryo butemewe n’amategeko mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’imbwa zibagwa ku mwaka. Mu cyumweru gishize abashinzwe umutekano mu Bushinwa bafashe ikamyo irimo imbwa 200 zijyanwe ku ibagiro, bivugwa ko kandi iryo bagiro izi mbwa zari zijyanweho nta byangombwa ryari rifite .

Aba bashinzwe umutekano batangarije afp ko icyatumye bafata izo mbwa ari amakuru bari bamaze iminsi bakira , ava mu baturage bavuga ko imbwa zabo zikomeje kugenda zibura umusubizo.

Image result for dogs food in china

Inteko ishinga amategeko y’ubushinwa iri mu biganiro n’ibindi bihugu bituranye n’ubushinwa bivugwako ubushinwa butumizayo inyama z’imbwa bigamije kugabanya umubare w’inyama z’imbwa zitumizwa mu mahanga.

Image result for dogs food in china

Mu gihe imico myinshi ku isi kurya inyama z’imbwa ari ikirazira ,umuco w’Abashinwa ho ntacyo bitwaye, kuko usanga umubare munini w’abagura izo nyama ari abantu bakomeye bitewe n’igiciro cyayo kiba cyihagazeho.

Raporo iheruka gusohorwa n’umuryango uharanira uburenganzira bw’imbwa yagaragaje ko inyinshi mu mbwa ziribwa mu Bushinwa ziba zabanje gushinyagurirwa , nk’aho bazisukaho essence bakazitwika kugeza zishizemo umwuka. Iri shyirahamwe ryahise risaba Leta guhagarika imwe mu misimikuru yiribwa ry’imbwa harimo nka The Yulin Dogs Meats Festival.

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *