Leta igiye kumurika urutonde rw’ abahamijwe ibyaha by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Minisitiri w’ Ubutabera , Johnston Busingye yashimangiye ko Leta y’ U Rwanda igiye kujya yifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza urutonde rw’ abantu bahamijwe ibyaha byo gufata abana b’abakobwa kungufu.

Ni mu ibaruwa ifunguye yohererejwe Umushinjacyaha Mukuruwa Repubulika ikazafasha abashinzwe umutekano gukurikirana umuntu wese wa garagayeho ibyaha byo gufata kungufu n’ ihohoterwa ryose rishingiye ku gitsina kubwo impavu z’ ubutabera cyangwa se zisanzwe.

Abantu bigeze gukatirwa bazira guhohotera cyangwa gusambanya bagomba kumenyekana kandi bakazana kurikiraranywa kugeza nubwo   inzirakarengane zishyikirijwe ihazabu .

Minisitiri Busingye yakomeje kandi anavuga ko Leta ikwiriye gufata ingamba zikomeye mu kurwanya ibibyaha by’ ihohoterwa rishingiye kugitsina kugeza n’aho ababikoraga babizinukwa burundu.

Babicishije kumbuga nkoranyambaga ,abanyarwanda bakomeje kunenga abadepite cyane byu mwihariko  abagore bitewe n’uko uburyo baruca bakarumira mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gistina ndetse n’ ugusambanya abana bato bigenda bifata intera ndende.

Ibarurishamibare ryakozwe na Leta rigaragaza ko abana b’ abakobwa 17.849 batarageza imyaka y’ubukure , batewe inda muri   2016.

Nubwo uyumubare wagiye umanuka buhoro buhoro abangana na 17337  bazitewe muri  2017 nyuma uyumubare waje kwiyongera ugera ku 19832 muri 2018.

Kuva muri Mutarama 2020, inda z’ abangavu zavuye ku  15 696 bingana n’ inda 1 962 mu gihe kingana n’u kwezi.

Tugendeye kuri iyo mibare yombi abana bagera ku 23 544 bavutse ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure muri  2019.

Mu mwaka wa  2018, akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere kurutonde rw’ uturere twagize abana b’ abakobwa babyaye bakiri bato bangana na  1465 mu gihe akarere ka Gatsibo abakobwa babyaye bakiri bato bangana na  1452, noneho Gasabo bakangana na 1064 na  Kirehe ababyaye ni  1055, nk’ uko The Newtimes ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *