Leonardo Dicaprio ,Jennifer Lawrence bamwe mu byamamare  byinjiye mu rugamba rwamagana imvugo zihembera urwango

Leonardo Dicaprio ni umwe mu byamamare  birimo abanyamideli, abakinnyi ba filimi abahanzi n’ibigo bitandukanye bari mu rugamba rwo kwamagana imvugo zihembera urwango ubukangurambaga bwatangijwe  n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kamena 2020.

Kim Kardashian West on Justice Project, law school: Not for publicityKim Kardashian

Kim Kardashian uri mu byamamare bifite izina rikomeye, uzwiho kutajya aripfana iyo bigeze ku bikorwa nk’ibi, na we kuri uyu wa Gatatu arahagarika inkuta ze za Facebook na Instagram, mu kwifatanya n’abari muri icyo gikorwa.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Nzeri, Kim Kardashian yatangaje adashimishijwe n’amakuru y’ibihuha agenda akwirakwizwa ku mbuga nkorambaga.

Ati “ Amakuru y’ibihuha anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga agira ingaruka zikomeye. Sinshobora guceceka ngo ndebere izi mbuga zikomeje gukwirakwiza imvugo zihembera urwango, ibihuha n’andi makuru adahwitse aturuka mu dutsiko tugambiriye ivangura no gucamo ibice Abanyamerika.”

Leonardo DiCaprio raises his voice for Vjosa | riverwatch.euLeonardo Dicaprio

Yinjiye muri uru rugamba nyuma y’umuhanzikazi Katy Perry, abakinnyi ba filimi barimo Leonardo Dicaprio, Sacha Baron Cohen na Jennifer Lawrence, aho kuri uyu wa Gatatu bafunga inkuta zabo mu gihe cy’amasaha 24.

Ni igikorwa cyahawe inyito ya “#Stophateforprofit”, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu; irimo uharanira ubutabera ku Birabura b’Abanyamerika NAACP, urwanya iharabika AD, n’ibigo bibarirwa mu bihumbi byiyemeje kugishyigikira.

Sacha Baron Cohen: 'Les Miserables' Role Forced Him To Drop 'Django  Unchained' | HuffPostSacha Baron Cohen

Mu butumwa abahuriye muri iki gikorwa baherutse gushyira ahagaragara, bagize bati “Twegereje amatora arimo ingorane nyinshi kurusha andi mu mateka ya Amerika. Impinduka zidasobanutse neza ndetse zitasuzumwe zikomeje kunyuzwa kuri Facebook zirabangamira cyane igikenewe ngo turinde demokarasi yacu.”

Facebook niyo irimo kwibandwaho cyane, kuko ubu ari yo ifite mu nshingano zayo Instagram na Whatsapp. Muri Kamena uyu mwaka, Facebook yari yatangaje ko ishobora kujya ishyira ubutumwa buyobya cyangwa bugaragara ko ari bubi ukwabwo ariko bukanagumana amakuru butambutsa.

JLaw Talks Dress Criticism and Dishes on Amy Schumer's Wedding - E! OnlineJennifer Lawrence

Umuherwe akaba na nyiri Facebook, Mark Zuckerberg we yavuze ko uru rubuga rushobora guhagarika ubutumwa bwamamaza burimo ivangura rishingiye ku ruhu, ubwoko, ubwenegihugu, iyobokamana, igitsina n’ubwimukira” kuko biba bibangamiye abandi.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *