Kwihishira no gushaka kumenyekana  byaba byihishe inyuma y’inda zivuza ubuhuha mu bahanzi n’abafana

Uko iminsi yicuma niko hirya no hino mu gihugu humvikana amakuru y’abakobwa bashinja abahanzi kubatera inda  bakabihakana,ibi ahanini bihatswe no gushaka kumenyekana abandi bakihishira  banga guta ikuzo.

Munyemerere dufatire ingero ebyiri ku bakobwa bumvikanye cyane mu mwidagaduro bashinja abahanzi kubabyarira barangiza bakabihakana ndetse byageze n’aho hiyambazwa inzego za leta n’ubwo uko byakemutse ntawabimenye.

Image result for Bruce Melody na Diane

Bruce Melody na Diane

Mu  mwaka wa 2015-2016 ntawe utarumvise inkuru y’umukobwa Diane washinjaga Bruce Melody kumubyarira yarangiza akamwihakana.

Uyu mukobwa wagaragazaga ibimenyetse by’uko babyaranye n’abatangabuhamya,yateje imvururu zahuruje itangazamakuru n’inzego za leta zirimo police ariko Bruce arabihakana.Abenshi bagaye Melody bibaza impamvu atemera ngo areke gukomeza kwiteza urubwa ariko aranga arabihakana yanga kuva ku izima.

Uko iyi nkuru yarangiye byashyize abenshi mu ihurizo

Nubwo Diane yahoraga yitirira umwana Bruce Melody ndetse ashaka no kumumujugunyira,iki kibazo cyari gifite ubukana uko cyakemutse ntawabimenye ,Melody yakomeje guhakana amakuru Diane we birangira aryumyeho.

Ibi byatumye abenshi bemeza ko Diane ahanini yaba yaragamije kumenyekana no guhabwa amafaranga,hakaba n’abemeza ko Bruce Melody yaba yarabonye bimukomeranye akiyunga n’umugore ikibazo kikarangira.

Uretse abavuzwe haruguru indi nkuru ivugwa ni Nizzo n’umukobwa ukomoka i Rubavu Uwase Clemance,mu mwaka ushize uyu mukobwa yatangaje ko yabyaranye na Nizzo ubarizwa muri Urban Boys arangije aramwihakana.

Nizzo yahamirije itangazamakuru ko atamuzi inkuru isa n’iyibagiranye.Mu mpera z’iki cyumweru dusoje …yongeye gutakambira itangazamakuru avuga ko umwana wabo yapfuye ndetse akaba yarahamagaye  Nizzo ngo amutabare akanga.

Celebzmagazine.com iganira n’abaturage kuri iki kibazo,abenshi bagaragaje agahinda batewe n’iyo nkuru ariko nanone bagaya Nizzo wanze gutabara bamushinja kwihagararaho yanga ko hamenyekana ko yabyaranye n’umukozi wo mu rugo.

Image result for Nizzo ubarizwa muri Urban boys n'umwana we

Nizzo n’umugore uvuga ko yamubyariye akamwirengagiza

Abandi ariko bamagana umukobwa bamubaza impamvu atiyambaje inkiko ngo arenaganurwe bakemeza ko yaba amubeshyera yatumwe agamije kumuteza urubwa.

Nubwo aba bahanzi bahanganye n’abo babyaranye,hari abandi bahanzi nyarwanda bateye inda abafana babo barabyemera ndetse ubu bakaba bafatanya kurera abana.

Ibi birababaje ndetse bishobora kuzagira ingaruka ku muziki mu Rwanda.

Abenshi mu bahanzi n’ibindi byamamare nyarwanda bafatwa nk’indorerwamo ya rubanda,gusa hibazwa urugero batanga mu gihe bakora imibonano idakingiye hirengagijwe SIDA n’izindi ngaruka zirimo inda zitateganyijwe. Ikindi hibazwa uburyo abafana babereka ko babakunze  babashyigikiye  bikarangira bituwe inda batazabafasha kurera.

Ese uko iminsi yicuma umubare w’abafana baterwa inda wiyongera ari nako ibibazo bivuka muzafanwa nande si ibibazo mutera igihugu?Ese abenshi mu bahanzi nibandura Sida muzika nyarwanda irerekeza he?

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




One thought on “Kwihishira no gushaka kumenyekana  byaba byihishe inyuma y’inda zivuza ubuhuha mu bahanzi n’abafana

  1. John

    Nyina w’umwana niwe umenya uwamuteye inda!Mwe mubihakaba muhereye he?Uwamenyekanye se kubera iyo mpamvu ni nde?
    Uretse kwiteza itangazamakuru gusa bikarangira abana bapfuye kubera umukeno!
    Izo ngirwabahanzi se zo uretse kwiyemera gusa hari uwigeze ahakana ko uwo umubeshyera bataryamanye?Bariyandarika bagakabya ikibabaje ariko ntibajya banirinda kuko aho inda ica nibaho izindi ndwara zica mwumvise n’abavugwaho ibirwara birirwa batoragura aho bageze hose!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *