Kwambara impenure kimwe mu dushya turi kugaragara muri Tour du Rwanda nk’iturufu yo gukurura abafana

Abantu benshi bari kwibaza niba kwambara impenure ku bakobwa bakorera ibigo byamamaza muri Tour du Rwanda ari iturufu yo gukurura abakiriya dore ko ariyo myambaro  kubakobwa yiganje.
Inline image 3
Babyinaga bakibagirwa uko bambaye
Tour du Rwanda yatangiye kuri iki cyumweru taliki ya 12/11/2017,yagaragayemo abakobwa bambaye imyenda migufi cyane,abo bakobwa bakaba barimo kwamamaza ibigo bya teye inkunga Tour du Rwanda.
Ibi benshi usanga ari nko guta umuco nanone baribaza impamvu aba bakobwa bambaye impenure baza muri Tour du Rwanda kandi bazwi mu tubyiniro n’ibitaramo bitandukanye.
Ibi usanga abateguye iri siganwa ry’amagare ntacyo babivugaho,gusa hari benshi bavugaga ko ari iturufu yo gukurura abakiriya kuri biriya bigo kubera abantu benshi bareba abo bakobwa bahita bamenya ibyo bigo bakazabiyoboka.
Nkuko bisanzwe Tour du Rwanda yitabirwa n’abantu batandukanye ndetse harimo n’abana bari munsi y’imyaka 18,ubwo abo bakobwa babyinaga abo bana barabazengurutse,aho ukibaza urugero batanga kuri urwo rubyiruko.
Gusa hari kwibazwa niba aba bakobwa bambaye impenure bagaragaye i Kigali, niba bazazenguruka igihugu cyose bambaye imyenda migufi,bibaye ariko bigenze abanyarwanda bazakurikira Tour du Rwanda mu gihugu cyose baba babonye isomo ritari ryiza wakwita nko guta umuco.
Dore amwe mu mafoto yabo banyarwandakazi:
 
Inline image 1
Ntibumvaga imbeho n’imvura yari ihari
Inline image 2
Bamwe basaga nkaho bagabanije amajipo yabo ubwo Tour du Rwanda yatangiraga
Inline image 4
Ntacyo byari bibatwaye kuko basa nkaho bimenyereye
Inline image 5




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *